Umukinnyi w’ikipe ya Benediction Excel Energy, Nkurunziza Yves tariki 03 Kanama 2019 yegukanye intera ya kabiri ya Rwanda Cycling Cup 2019 yo kuzenguruka muri Kigali “Tour de Kigali 2019”.
Nyuma yo kwegukana iyi ntera uyu mukino kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2019 arahita yerekeza mu Bufaransa aho agomba kumara amezi abiri akorera imyitozo anitabira amasiganwa mu mujyi wa Monaco.
Iri siganwa ryatangiriye kuri EP Intwari ahazwi nko kuri 40 abasiganwa bakomereje Tapis Rouge-Nyakabanda-Kimisagara-Nyabugogo- Yamaha-APACOPE -NISR-Agakiriro-Gitega-Biryogo-EP Intwari ari naho basorezaga. Aha hakaba hareshyaga na kirometero 12.
Mu bagabo «Men Elites & U-23 » bazengurutse inshuro 9 aho basoje bakoze kirometero 108. Nkurunziza Yves wazengurutse inshuro zigera kuri 7 ari wenyine yasoje ari uwa mbere akoresheje amasaha 3, iminota 04 n’amasegonda 15. Yakurikiwe na Nsengiyumva Shemu ukinira Amis Sportif (3h05’06”) naho ku mwanya wa 3 haza Manizabayo Eric (3h06’13”) ukinira Benediction Excel Energy. Muri iki kiciro batangiye ari abakinnyi 25 hasoza 18.
Nyuma yo kwegukana intera ye ya mbere mu kiciro cy’abakuru, Nkurunziza yatangaje ko irushanwa ryari rikomeye kuko bakinaga ari 3 mu gihe abandi bakinnyi badahari. Yakomeje avuga ko gutsinda iyi ntera byamwongereye ikizere kandi binamuha imbaraga zo gukora cyane ngo azitware neza mu marushanwa ari imbere.
Mu kiciro k’ingimbi «Men Juniors» bazengurutse iyi ntera inshuro 8 basoza bakoze kirometero 96 maze uwitwa Ngendahayo Jeremy ukinira CCA y’i Huye aza ku mwanya wa mbere aho yakoresheje amasaha 2, iminota 39 n’amaseonda 44. Yakurikiwe na Bikorimana Elysee ukinira Benediction Excel Energy (2h43’15”) naho ku mwanya wa 3 haza Bigirimana Jean Nepo ukinira Kigali CC (2h43’16”).
Muri iki kiciro hitabiriye abakinnyi 33 ariko 16 ni bo babashije gusoza isiganwa.
Gendahayo wari wegukanye intera ya mbere kuva yatangira gukina yavuze ko isiganwa ryamugendekeye neza kuko yatangiye ajyana n’umukinnyi mukuru bagakorana akarinda asoza, gukorana bituma nsoza ndi uwa mbere.
Mu bagore “Women Elites” bazengurutse inshuro 6 aho basoza bakoze intera ya kirometero 72. Mukundente Genevieve yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 24 n’amasegonda 15 yakurikiwe na Ingabire Diane (2h24’17”) na Nzayisenga Valentine (2h24’18”) aba bose bakaba bakinira ikipe ya Benediction Excel Energy. Muri iki kiciro hitabiriye abakinnyi 16 hasoza 13.
Abakuru (108km)
1. Nkurunziza Yves 3h04’15”
2. Nsengiyumva Shemu 3h05’06”
3. Manizabayo Eric 3h06’13”
Ingimbi (96km)
1. Ngendahayo Jeremy 2h39’44”
2. Bikorimana Elysee 2h43’15”
3. Bigirimana Jean Nepo 2h43’16”
Abakobwa (72km)
1. Mukundente Genevieve 2h24’15”
2. Ingabire Diane 2h24’17”
3. Nzayisenga Valentine 2h24’18”
