Umutoza wa AS Kigali, Masudi Djuma, yisubije umukinnyi wo ku ruhande rw’iburyo usatira Nova Bayama bakoranye muri Rayon Sports, amusinyisha amasezerano y’umwaka n’igice.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ko yirukanye Nova Bayama imushinja kwanga gukina umukino iyi kipe yatsinzemo Musanze FC 2-1.
Iyi nkuru ikimenyekana Umutoza wa AS Kigali, Masudi Djuma, yahise abwira abayobozi be ko yifuza uyu mukinnyi cyane kuko azi ubushobozi bwe dore ko bakoranye imyaka ibiri muri Rayon Sports.
Mu gihe bakoranye nibwo Nova Bayama yagize ibihe byiza kuko yabanzaga mu kibuga imikino myinshi. Iki cyizere niyo cyatumye bidatinda ko uyu mukinnyi asinyira AS Kigali nkuko yabitangarije IGIHE.
Bayama yagize ati“Namaze gusinya umwaka n’igice. Ndishimye kuko mpise mbona indi kipe ariko ndishimye kurushaho kuba ngiye mu ikipe ya Masudi kuko ni umutoza wangiriye icyizere mu bihe bigoye akampa umwanya wo kwigaragaza muri Rayon Sports. Nizeye ko nzongera gusubira mu bihe byiza bidatinze.”
Nova Bayama uzatangira gukinira AS Kigali mu mikino yo kwishyura ya shampiyona izaba ari inshuro ya kabiri ayikiniye kuko niyo kipe yerekejemo nyuma yo gutandukana na APR FC yamureze mu 2013.
Yayikiniye umwaka umwe ayivamo ajya muri Mukura VS mu 2014, naho mu 2016 asinyira Rayon Sports.
