Nsabimana Callixte “Sankara” yasomewe imyanzuro y’urukiko adahari

Mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo, icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Nsabimana Callixte, cyasomwe atari mu rubanza. Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe

Umucamanza yabanje gusubiramo ibyaha byose Nsabimana aregwa uko ari 16, byiganjemo iby’iterabwoba. Umucamanza yavuze ko ibyaha byose Nsabimana yabyemeye.

Umucamanza yasubiyemo mu nshamake, uko ubushinjacyaha bwaketseho kandi bugashinja Nsabimana ibyo byaha, ndetse n’uburyo Nsabimana n’abo bari bafatanyije bashinze amashyaka akaza kwihuriza hamwe, kugira ngo arwanye Leta y’u Rwanda.

Umucamanza kandi yanagarutse ku byaha ubushinjacyaha bwareze Nsabimana by’ibitero umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi wagabye mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Umucamanza yavuze ko urukiko rwasanze impamvu zikomeye ubushinjacyaha bwagaragaje zatuma Nsabimana akekwaho ibyaha, rusanga zifite ishingiro.

Umucamanza ati “Sankara ubwe na we arabyemera. Kuba abyemera, hakaba hari abantu bamushinja, hari amavidewo agaragara uburyo yigambye, rurasanga ari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho ibyaha”.

Kuba Nsabimana yakurikiranwa afunze by’agateganyo, umucamanza yavuze ko “urukiko rurasanga hari impamvu zikomeye kandi zidashidikanywaho zituma uregwa akekwaho ibyaha, hakaba hari impungenge ko aramutse arekuwe ashobora gutoroka, akaba yasubira mu ishyamba, kandi hakaba hari impungenge ko aramutse arekuwe yakomeza ubufatanye n’imitwe bakoranaga”.

Umucamanza yavuze ko n’ubwo Nsabimana yemera ibyaha akanabisabira imbabazi, mu gutaha kwe atatashye ku bushake kuko yafashwe, hakaba hari impungenge ko aramutse arekuwe ashobora gusubirayo.

Urukiko rukaba rutegetse ko Nsabimana afungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi, iperereza rigakomeza.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 − 8 =


IZASOMWE CYANE

To Top