Kuri iki cyumweru abanyeshuri biga bacumbikiwe batangiye gutaha bajya iwabo, mu rwego rwo kubarinda icyorezo cya coronavirus. Ministere y’uburezi ikaba ivuga ko ibi bitazica gahunda y’amasomo, igasaba ababyeyi gukomeza gufasha abana babo kwitegura ibizami bazakora nibasubira ku mashuri.
Amashuri yose mu Rwanda uhereye ku ncuke kugeza kuri kaminuza, agiye kuba afunze mu gihe cy’ibyumweru 2.
Ni yo mpamvu guhera kuri iki cyumweru abanyeshuri batangiye gutaha. Habanje abiga mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abo mu Ntara y’Amajyepfo.
Abava i Kigali bahurijwe muri Stade ya Kigali i Nyamirambo na IPRC Kigali, kimwe n’abaturuka hanze ya Kigali na bo babanzaga guhurizwa ahangaha bakabona kwerekezwa iwabo mu modoka zateguwe.
Abo mu majyepfo na bo bajyanwaga ku biro by’uturere cyangwa ahandi haborohereza bakabona kwerekeza aho bavuka.
Kugera aho bategerereza imodoka babanzaga gukarabywa intoki, bakanapimwa niba nta muriro bafite bakabona kurizwa imodoka.
Ministre w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya avuga ko iki gikorwa kireba amashuri yose guhera ku y’incuke kugeza kuri kaminuza.
Avuga kandi ko hateganyije uburyo bwo gukurikirana umwana agataha akarinda agera iwabo.
Yagize ati “Abanyeshuri bari kujya mu mabisi hari amalisti yabo n’uviriyemo mu nzira tukamenya ko avuyemo hakaba ahantu byandikwa. Abageze kuri site z’uturere inzego z’ibanze ziri gukorana natwe hariyo abakozi bacu bamenya ngo buri mwana yahawe ubufasha buhagije kugera aho avuka.”
Ministeri y’Uburezi yatangaje ko yishyura ikiguzi cy’urugendo cyo gucyura abanyeshuri.
Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi mu rwego ngenzuramikorere RURA, Tony Kulamba na we arizeza ko imodoka zibatwara zihagije.
Ati “Abana ni benshi ariko imodoka zirahari murazibona ziraparitse, turizeza Abanyarwanda ko iki gikorwa kigenda neza, abana baragerayo amahoro.”
Yunzemo ati “Bamwe baraza gucumbikirwa mu Kigo cya Saint Andre, abahungu, abakobwa ni muri Lycée Notre dame, mu gihe bari bugere hano amasaha yigiyeyo badashobora gukomeza mu turere bakomokamo.”
Ku rundi ruhande hari n’ababyeyi bahisemo kuza kwicyurira abana.
Abatahiwe kujya iwabo ni abo mu ntara y’iburasirazuba, uburengerazuba n’amajyaruguru bataha kuri uyu wa mbere. Nyuma y’ibyumweru 2 nibiba ngombwa ko basubirayo ni bwo bazakora ibizamini bahite bakomerezaho igihembwe cya 2.
Minisitiri w’Uburezi y’Uburezi ivuga ko ibi bitishe gahunda y’amasomo ko ndetse n’amafaranga y’ishuri nta kigomba guhinduka.
Ati “Ntabwo biyishe kuko n’ubundi abana bari basigaje ibyumweru bibiri ngo bajye mu kiruhuko. Ibya minerval nta mpamvu yo guhindura minerval kuko ibyumweru bagiye kuruhuka ni na byo bari kuzamara mu rugo.”
Icyakora abanyeshuri bo ngo bari bariteguye ibizamini n’ubwo barashye bidakozwe
Minisiteri y’Uburezi isaba ababyeyi gukomeza kuba hafi y’abana muri ibi bihe. Ariko se ibi byumweru bibiri nibirangira nta cyerekezo kiraboneka bizagenda bite. Minisitiri w’ Uburezi arasubiza.
Minisiteri y’Uburezi yavuze ko uku gucyura abanyeshuri bitagomba kurenza ku wa kabiri w’iki cyumweru dutangira kuri uyu wa mbere.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bagasigara bategura uburyo bwose bw’ubwirinzi. Ikindi itangaza ni uko nta munyeshuri n’umwe uragaragarwaho na Covid 19.
