Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gitangaza ko ibibazo bya Politiki biri mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kitagabanyije imisoro yinjira mu gihugu kuko ubucuruzi butigeze buhagarara.
Yabitangaje nyuma yo kugaragaza ko icyo kigo cyarengeje intego cyari cyihaye mu kwinjiza imisoro mu mwaka wa 2018-2019, kuko cyarengejeho miliyari 29 na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko RRA yageze ku ntego yayo ku kigero cya 102.1%.
Ibyo byatangajwe na Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority, Ruganintwari Bizimana Pascal, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ushojwe, Rwanda Revenue Authority yinjije miliyari 1421 na miliyoni 700 Frw, mu gihe yari ifite intego yo kwinjiza miliyari 1392 na miliyoni 100 Frw.

Abanyamakuru basobanuriwe uko imisoro yinjiye mu gihugu mu mwaka wa 2018-2019 ihagaze
Komiseri Ruganintwari yavuze ko ubucuruzi muri rusange butahungabanye, ikaba ari yo mpamvu imisoro yiyongereye.
Ati “Nubwo habaye ibibazo bya politiki muri EAC, ubucuruzi bwarakomeje kuko imipaka itigeze ifungwa. Ikindi ni uko twabonye ko abacuruzi bongereye imbaraga mu kurangura hanze, cyane cyane mu Bushinwa”.
“Twogereye kandi ingufu mu kunoza serivisi no kwishyuza abafite ibirarane by’imisoro. Hari kandi n’abakora bizinesi bashya bagiye baboneka bityo imisoro iriyongera ku yari iteganyijwe”.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) ngo gifite intego yo gukusanya imisoro ingana na miliyari 1535 na miliyoni 800 Frw mu mwaka wa 2019-2020.
