Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iri kwiga uburyo zimwe muri serivisi zitangirwa ku bigo Nderabuzima, zajya zitangirwa kuri Poste de Santé zizubakwa muri buri Kagari.
Iyi minisiteri ivuga ko ubu impuzandengo y’igihe umuturage ajya gushaka serivisi z’ubuzima ku kigo nderabuzima ari iminota 50. Nizitangirwa kuri Poste de Santé, umuturage azajya akora urugendo rw’iminota 25 gusa.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu mu nama yateguwe na Minisiteri y’ubuzima, abayobozi b’Ibitaro n’abandi bafatanyabikorwa bigira hamwe uburyo zimwe muri serivisi zitangirwa ku Bigo Nderabuzima zajya zitangirwa kuri Poste de santé ziri kubakwa hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yagize ati “Poste de santé ni igisubizo ku banyarwanda kuko nizijya kuri buri kagari bizatuma umuturage agenda iminota 25 kugira ngo agere kuri serivisi z’ubuzima, aho kugenda iminota 50 nk’uko biri ubungubu.”
Yakomeje avuga ko bizanagabanya imfu z’abicwaga n’indwara zitandura.
Ati“Kongeramo izindi serivisi nko gupima umuvuduko w’amaraso, gusuzuma indwara z’impyiko gupima diyabete, bizatuma abanyarwanda bivuza kare, bisuzumishe kare tugabanye za ndwara zirimo kubahita ubungubu, izo twita indwara zitandura.”
Dr Rutagengwa William, umuyobozi w’Ibitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera, avuga ko mu tugari 72 two muri aka karere, utugera kuri 15 nta Poste de Santé dufite.

Ati “Turi kureba uburyo buri Poste de Santé yahabwa ibikoresho by’ibanze ku buryo bashobora gukora ibizami bya laboratwari, gukurikirana umugore utwite ndetse byashoboka bakaba banabyaza.”
Tariki ya 26 Nzeri 2017, ubwo yagezaga ku bagize Inteko ishinga Amategeko gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko imirenge 17 itagiraga ibigo nderabuzima izabihabwa kandi hirya no hino mu gihugu hubakwe Poste de Santé zigera ku 150.
Ibi biri mu bizatuma igipimo cy’ababyeyi bapfa babyara kizava kuri 210/100,000 kigere ku 126 /100,000 naho abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bagere kuri 60% bavuye kuri 46%.
