Ntibyumvikana ukuntu Umugabo yageze kw’ibaba ry’indege

Abashinzwe ibirebana n’indege mu gihugu cya Nigeria bari gushakisha uburyo byaciyemo kugirango umugabo utaramenyekana kugeza ubu ngo ashobore kwurira ku mababa y’indege kugeza aho iyi ndege irinze gufata ikirere.

Ibi bimeze nk’ibitangaza bikaba byarabereye ku kibuga cy’indege cya Murtala Muhammed mu mujyi wa Lagos ho muri Nigeria kuruyu wa gatanu ushize taliki ya 19Nyakanga 2019 .

Video yafashwe n’umwe mu bagenzi wari muri iyo ndege yerekana bagenzi be bari kumwe mu ndege bagize ubwoba basaba ko indege imanuka hasi bakavamo mu gihe uwo mugabo we yararimo agendera ku mabababa yayo.

Uwari utwaye iyi ndege yahise abimenyesha abashinzwe umutekano ari nabwo baje kugerageza bagafata uwo mugabo  nkuko urwandiko rw’umuyobozi ushinzwe iki kibuga cy’indege  muri Nigeria,  Henriatta Yakubu rubitangaza.

Madamu Yakubu yavuze ko kugeza ubu hagikorwa iperereza kugirango bamenye icyateye uyu mugabo kurira indege..

Iyo ndege yari igiye mu mujyi wa Port Hacourt ikaba yarahavuye ihawe uburenganzira, imaze no gusakwa mu buryo bukomeye kugirango iki kibazo kitaza gusubira.

[custom-related-posts title=”izindi nkuru bijyanye” none_text=”None found” order_by=”title” order=”ASC”]

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 ⁄ 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top