Nyabihu – Abagore batwite bahabwa amafaranga 7500 buri kwezi

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyabihu Simpenzwe Pascal, avuga ko abagore batwite n’abafite abana bari munsi y’imyaka ibiri bahabwa amafaranga 7500 buri kwezi yo kugira ngo abunganire mu kubona indyo yuzuye agaburira umwana cyangwa akamwunganira mu kurya neza kugira ngo azabyare umwana ufite ubuzima bwiza, atari ukubashishikariza kubyara abana benshi.

Iyi ni gahunda yo guha amafaranga abagore batwite bo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe (abatishoboye) bo mu turere 13 dufite abana benshi bagwingiye n’abafite ibibazo by’imirire mibi, bagenerwa amafaranga 7500 buri kwezi n’ifu ya Shisha kibondo kugeza umwana yujuje imyaka ibiri uhereye igihe bagiriye kwipimisha inda.

Simpenzwe avuga ko iyo baha amafaranga abo babyeyi babigisha ko atari ukubashishikariza gukomeza kubyara abana benshi ahubwo ko ari ukugira ngo umwana bafite cyangwa bazabyara bazagire ubuzima bwiza. Ababyeyi basabwa kubahiriza gahunda zo kuboneza urubyaro kuko iyi gahunda ireba umuryango itareba buri mwana babyaye.

Ati “Ikigaragaza ko ababyeyi bahabwa amafaranga baba batabashishikariza gukomeza kubyara, ni uko n’iyo umubyeyi yaba yabyaye impanga azajya ahabwa amafaranga y’u Rwanda 7500 kuko ayo mafaranga atangwa ku muryango atari kuri buri mwana kuko bitabaye gutyo wasanga hari umugore ubyara indahekana akabyara buri mwaka kugira ngo abone ayo mafaranga.”

Ababyeyi barasabwa kubahiriza gahunda zo kuboneza urubyaro kuko iyi gahunda ireba umuryango itareba buri mwana babyaye. Biteganyijwe ko umugore uzajya asama azajya akomezanya iyi gahunda n’umwana atwite naho ucutse ajyanwe muri gahunda ya Shisha kibondo kugeza agize imyaka itandatu agiye gutangira amashuri abanza.

Simpenzwe agira ati “Iyi gahunda igamije gukemura ikibazo k’imirire mibi no kugwingira, hitawe by’umwihariko ku babyeyi batwite, abonsa n’abana bakiri bato kugeza ku myaka ibiri. Gahunda yahereye muri Nyabihu, Ngororero, Karongi, Rubavu, Rutsiro, Rusizi, Nyamagabe, Huye, Nyaruguru, Ruhango, Gakenke, Kayonza na Bugesera. Umugore kandi uri mu kikiro cya mbere azajya ahabwa ifu y’igikoma imufasha kugira ngo umwana atwite azakure neza.”

Kabanyana Immaculée utuye mu Murenge wa Mukamira avuga ko ibihumbi 7500 ahabwa buri kwezi bimufasha mu kugurira umwana imbuto kubera ko imboga n’ibindi biribwa abyihingira, akagira ati “Amafaranga 7500 bampa buri kwezi amfasha kugurira umwana imbuto kuko nazo ari ingenzi mu kugira ngo umwana arye indyo yuzuye.”

Akomeza ahamagarira ababyeyi kwirinda kubyara indahekana kuko ikibazo yahuye nacyo cyo kugira abana bagwingiye yagitewe no kubyara abana benshi akabura ibyo abagaburira bihagije.

Imibare yo mu 2015 yerekana ko ku rwego rw’Igihugu, abana 38.5% bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye. Inagaragaza ko uretse abagwingiye, abana 9% batari bafite ibiro bijyanye n’imyaka yabo, 3% bari bafite ikibazo k’inzara mu gihe 78% by’abagore bonsaga abana bari hagati y’amezi 12 na 23 batafataga indyo yuzuye.

Intara y’Iburengerazuba ifite ijanisha riri hejuru ringana na 45%, Amajyepfo 41%, Amajyaruguru 39%, Uburasirazuba 39% naho Umujyi wa Kigali 23%. Nyabihu yaje ku mwanya wa mbere na 59.0%, Ngororero iba iya kabiri na 55.5%, Karongi 49.1% na ho Rubavu iza ku mwanya wa kane na 46.3%.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 − 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top