Nyakwigendera Umuhanzi Kizito Mihigo arashyingurwa uyu munsi saa 16:00

GUSHYINGURA Umuhanzi Kizito Mihigo, imihango y’ibanze yatangiye, imodoka itwaye umurambo wa nyakwigendera ivuye Kacyiru, yerekeza mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro, mu rugo rw’umubyeyi we niho abo mu muryango we, n’inshuti bamusezeraho.

Abo mu muryango wa Kizito Mihigo batangaje ko nta foto yemewe gufatirwa mu nzu, cyakora hanze gufotora biremewe, saa 10h00 a.m, bari gusezera kuri nyakwigendera.

Uyu muhanzi urupfu rwe rwatangajwe ku wa mbere tariki 17 Gashyantare 2020 na Polisi y’Igihugu ko yapfuye yiyahuye aho yari afungiye kuri Station ya Polisi i Remera.

Amakuru y’uko umuhanzi Kizito Mihigo yatawe muri yombi, bwa mbere yatangajwe kuri Twitter na RadioOne, nyuma RIB na yo yaje kuyemeza ivuga ko akurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo gushaka kwambuka umupaka atabifitiye ibyangombwa n’icyo gutanga ruswa.

Uyu muhanzi yari yatawe muri yombi muri 2014 akekwaho ibyaha bikomeye byo guhungabanya umutekano w’igihugu harimo no kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, nyuma byaje kumuhama muri 2015 akatirwa imyaka 10 y’igifungo, ariko aza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika mu mpera za 2018.

Umuseke urakomeza gukurikirana uyu muhango wo kumushyingura ……

   

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 ⁄ 2 =


IZASOMWE CYANE

To Top