Nyamasheke – Ikamyo yahiye irakongoka mu buryo butunguranye

Ikamyo itwaye ibitoro yakoze impanuka ihita ishya mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu burengerazuba bw’u Rwanda, umuriro mwinshi watumye abahegereye bagira ubwoba nk’uko babivuga.

Gilbert Karasira utuye hafi y’aho iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke yabwiye ikinyamakuru cya BBC  ko yakanguwe n’induru y’abaturanyi bavugaga ko umuriro ubasatiriye.

Avuga ko ari ikamyo yari mu muhanga wa Karongi – Rusizi yerekeza nk’i Rusizi itwaye ibitoro ndetse byahise bimeneka hose mu muhanda no hanze yawo bigatera ikibatsi kinini.

Muri Tanzania, kuwa gatandatu w’icyumweru gishize imodoka yikoreye ibitoro yaraguye birameneka, abaturage baje kubiyora ifatwa n’umuriro abarenga 70 bahasiga ubuzima.

Iyi kamyo yo mu Rwanda yahiriye muri metero nkeya uvuye kuri ‘station ya essence’, ubwoba bwari bwinshi ko nayo ishobora gufatwa nk’uko Karasira abivuga.

Uwari utwaye iyi kamyo n’abamufasha babashije kuyivamo itaragurumana nk’uko uyu muturage abyemeza.

Umuyobozi w’umurenge wa Kanjongo Juvenal Cyimana yabibwiye BBC ko iyi mpanuka y’ikamyo itwaye ibitoro nta muntu yahitanye.

Bwana Cyimana avuga ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, ko nta kindi kintu cyafashwe n’umuriro uretse yo ubwayo.

Bwana Karasira avuga ko abaturage bagize ubwoba kubera umuriro mwinshi wakurikiraga aho ibitoro byamenetse hose batinya ko wafata n’ibindi bice bibegereye.

Avuga ko haje kubaho ubutabazi umuriro bakawuzimya.

Ku mpanuka z’imodoka zitwaye ibitoro abaturage bagirwa inama yo kwirinda kujya kubiyora aho byametse kubera ko umuriro ushobora kubahita. Impanuka nk’izi zagiye zihitana benshi muri Afurika.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 − 18 =


IZASOMWE CYANE

To Top