Yagize ati : “Bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye ariko icyo bakurikiranyweho ndetse banakekwho ni icyaha kimwe cyo gusambanya abana. Harimo ushinzwe uburezi n’ushinzwe imyitwarire bose bakoraga muri kiriya kigo imirimo itandukanye.”
Uyu muvugizi avuga ko dosiye z’abo zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, ndetse kugeza ubu bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye arizo iya Rwezamenyo, Nyarugenge n’iya Kicukiro.
Ingingo ya 133 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.