Nyarugenge : Abarimu 5 batawe muri yombi bazira gusambanya abanyeshuri

Umuyobozi ushinzwe uburezi, ushinzwe amasomo n’abarimu 3 mu ishuri ryisumbuye rya ESSI Nyamirambo riherereye mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nko kwa Gaddafi batawe muri yombi bakekwaho gusambanya abanyeshuri.

Umuhoza Marie Michelle Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), yatangaje ko aba barezi uko ari 5 bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana.

                                        Umuhoza Marie Michelle Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda

Yagize ati : “Bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye ariko icyo bakurikiranyweho ndetse banakekwho ni icyaha kimwe cyo gusambanya abana. Harimo ushinzwe uburezi n’ushinzwe imyitwarire bose bakoraga muri kiriya kigo imirimo itandukanye.”

Uyu muvugizi avuga ko dosiye z’abo zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, ndetse kugeza ubu bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye arizo iya Rwezamenyo, Nyarugenge n’iya Kicukiro.

Ingingo ya 133 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha.

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa. Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 × 14 =


IZASOMWE CYANE

To Top