Nyarugenge: Batoye abahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi

Abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Nyarugenge batoye abahagarariye umuryango ku rwego rw’akarere no mu ngaga zishamikiye ku muryango, aho umuyobozi w’Akarere Nzaramba Kayisime yongeye gutorerwa umwanya wa Chairperson wa FPR ku rwego rw’akarere.

Ni amatora yabaye kuwa 9 Kamena 2019, ubwo abagize inteko itora bageze kuri 784 kuva hasi ku mirenge batoraga abahagarariye Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere no mu ngaga z’umuryango uko ari ebyiri, urugaga rw’urubyiruko n’urw’abagore.

Ku rwego rwa komite nyobozi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Nzaramba Kayisime watumye ngo bamwamamaze kuko atari ahari, yongeye gutorerwa guhagararira umuryango (Chairperson) ku rwego rw’akarere n’amajwi 781 ku majwi 784, yungirizwa na Sarabwe Pierre Damine, ku mwanya wa Visi-Chairperson watowe ku majwi 779 ku majwi 784.

Mu ngaga zindi zigize Umuryango FPR, urubyiruko rwatoye Gakunzi Gerard nka Chairperson ku rwego rw’akarere, uturuka mu murenge wa Kimisagara wahataniye uwo mwanya wenyine nyuma y’’uko abandi bakandida bikuyemo kuko hari izindi nzego bakiyoboramo z’Umuryango FPR Inkotanyi, atorwa ku majwi 144 ku majwi 147 yari agize inteko itora.

Umwungirije yabaye Nshimiyimana Emmanuel, watowe n’amajwi 143 ku majwi 166. Umwanya w’umunyamabanga wegukanywe na Umutesi Sharon, mu bakomiseri hatorwa Shema Nasiru ushinzwe ubukungu, Birasa Eric ushinzwe imibereho myiza, Ikitegetse Venuste ushinzwe imiyoborere myiza na Umubyeyi Clemence ushinzwe ubutabera.

Ku rwego rw’abagore, hatowe Umuraza Chantal nk’umuyobozi, yungirizwa na Murekeyisoni Gloriose n’Uwamariya Cecile nk’Umunyamabanga, na bo batora abahagarariye ibyiciro bine by’abakomiseri.

Muri izi ngaga uko ari ebyiri, batoye kandi abazajya muri komite nyobozi ku rwego rw’akarere baturutse mu byiciro bahagarariye.

Imihigo nayo yari yose ku bongeye kugirirwa ikizere bagatorwa na bagenzi babo n’abashya binjiye mu myanya itandukanye batorewe, batangaza ko ikizere bagiriwe bazagikoresha neza mu gufasha Perezida wa Repubulika kugera kuri manifesito y’Umuryango FPR Inkotanyi.

Umuraza Chantal watorewe guhagararira abagore ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge, yagize ati: “Niteguye gufatanya n’abagore bose kugira ngo tubashe guhangana n’ibitagenda no kubyaza neza umusaruro ibimaze kugerwaho. Mu buryo bwo gukangurira abagore kujya mu iterambere haracyarimo icyuho, no mu gukangurira abanyarwandakazi kugira ngo bitabire ibikorwa by’iterambere n’ibindi biracyarimo icyuho ariko amatora ni cyo agamije, kugira ngo twongere twisuzume hanyuma twihe indi ntera.

Yagize ati: “Ndifuza gusa na FPR Inkotanyi”, abisobanurira itangazamakuru agira ati “Nabikuye ku ijambo ryiza nize hano ngo Duse nka FPR Inkotanyi; FPR ni umuryango, ni umwigisha, iradukorera. None se ubu ntasa na yo naba nkoze iki? Ni cyo nashatse kuvuga.”

Gakunzi Gerard, watorewe guhagararira urubyiruko yagize ati “Gutorerwa kuyobora urubyiruko rwa FPR Inkotanyi ni ikintu gikomeye cyane ko uyu muryango ari wo uyobora igihugu, cyabohowe n’imbaraga z’urubyiruko. Kuba rero waba ukuriye urubyiruko rw’uwo muryango ni ikintu gikomeye cyane ko urubyiruko ari imbaraga ari rwo Rwanda rw’ejo, bivuze ngo politiki ya FPR Inkotanyi nka moteri ya Guverinoma politiki yayo izashyirwa mu bikorwa n’urubyiruko.”

Kayiranga Rwasa Alfred, wari ushinzwe guhuza ibikorwa by’ayo matora kuva yatangira ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku Mirenge n’uwo munsi ku rwego rw’Akarere, yavuze ko muri rusange amatora yagenze neza, cyane ko ubwitabire bwari hejuru ya 95% igihe cyose amatora yabaga.

Yasabye abatowe gufatanya n’abanyamuryango na bagenzi babo batowe kugira ngo babashe gushyira mu bikorwa amahame y’Umuryango na Manifesito ya Perezida Paul Kagame.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 + 29 =


IZASOMWE CYANE

To Top