Mu mwaka wa 2008 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kurwanya ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije, birimo amasashe kuko byagaragaye ko agira ingaruka mbi ku bidukikije.
Iyo amasashe ageze mu butaka atuma amazi y’imvura atinjira neza mu butaka bigateza isuri ndetse imyaka ntiyere akaba ari na kimwe mu biteza umwanda.
Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya abantu bose binjiza bakanacuruza amasashe atemewe mu Rwanda.
Mu bikorwa biherutse gukorwa na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Gicurasi, hafashwe amapaki 306 ahwanye n’amasashe 61,200 byaje kugaragara ko yari yinjijwe mu gihugu aturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Aya masashe yafatiwe mu rugo rw’uwitwa Mukase Hamisa w’imyaka 43, utuye mu mudugudu wa Nyakabanda, Akagali ka Nyakabanda I, Umurenge wa Nyakabanda.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge; Senior Superintendent of Police (SSP) Eric Kabera, yavuze ko uyu Mukase yafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya abantu binjiza mu gihugu ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda, kandi ko ibyo bikorwa bikomeje.
Yagize ati:”Polisi yahawe amakuru yizewe n’umwe mu batuye mu mudugudu wa Nyakabanda ko Mukase akora ubucuruzi bw’amasashe, nibwo Polisi yateguye ibikorwa byo kumufata aza gusanganwa amasashe arenga ibihumbi 60 yacururizaga mu rugo.”
Yakomeje avuga ko Mukase yiyemerera ko asanzwe acuruza amasashe atemewe, anahishura ko hari abantu bayamugemuriraga nyuma yo kuyinjiza mu gihugu bayakuye mu bihugu duturanye, bagishakishwa nabo ngo bafatwe ndetse we ubwe akaba amaze gufatirwa muri ubu bucuruzi inshuro eshatu kuva mu mwaka wa 2019.
SSP Kabera yakomeje aburira abakora ubucuruzi bw’amasashe ko Polisi itazacogora kubafata akangurira abaturarwanda kureka gupfunyika ibicuruzwa bakoresheje amasashe atemewe ahubwo bagakoresha ibindi bikoresho bitagira ingaruka ku bidukikije, nka envelope za Kaki cyangwa bakifashisha ibindi bikoresho byemewe.
Yasoje ashimira uruhare rw’abaturage mu gutahura abanyabyaha, abasaba gukomeza gufatanya na Polisi batangira amakuru ku gihe.
Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rukorera kuri sitasiyo ya Kacyiru ngo hakurikizwe amategeko mu gihe hagishakishwa abafatanyaga nawe.
Itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
