Akarere ka Nyarugenge kahaye ibyemezo by’ishimwe imitwe y’intore y’utugari ku ruhare yagize mu kubaka itorero ry’umudugudu, aho abaturage batorezwa mu masibo bishakamo ibisubizo mu rugendo rw’iterambere.
Ni umuhango wabereye mu ihema rusange muri Camp Kigali, hahembwa abayobozi bahagarariye imitwe y’intore ya buri kagari tw’imirenge 10 igize ako karere, ku ruhare rwayo mu kubaka itorero ry’umudugudu rifasha mu kubaka igihugu.
Tumwe mu tugari twabimburiye utundi guhabwa Gihamya y’Indashyikirwa ni Akagari ka Nzove ko mu murenge wa Kanyinya, Akagari ka Kamuhoza, Gasharu, Rwezamenyo ya mbere (I), Ubumwe, Biryogo, Kigali, Kora, Munanira II na Kankuba two mu mirenge itandukanye.
Umwe mu bahagarariye imitwe y’intore yahawe Gihamya y’indashyikirwa, Muganineza Athanase, yabwiye Imvaho Nshya ko itorero ryo ku mudugudu ryabafashije kugera kuri byinshi byibanda ku kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kwishakamo ibisubizo.
Ati: “Umudugudu wacu ni Ryamakomari mu kagari ka Ruliba mu murenge wa Kigali; twashyize imbaraga mu kwegeranya abaturage kugira ngo bagire itorero, bagire Indangagaciro na Kirazira kandi bikaba uburyo bumwe bwo kuranga umuco wacu no kugira ngo tuniteze imbere turi kumwe, dufatanye tugire ibyiza twageraho.”
Yakomeje asobanura uburyo babashije kwiteza imbere. Ati: “Twageze kuri byinshi bitandukanye, kuko itorero turikuramo ibiganiro bishobora kutwubaka, bishingiye ku bikorwa tugenda duhuriraho kuko turiganiriraho ubuzima bwose bw’ibikorerwa mu mudugudu, haba kubaka uturima tw’igikoni, guteza imbere gahunda ya Girinka, no kubungabunga ibidukikije.
Usanga bidufasha kugira ngo duhurire hamwe tuganire kandi tugire n’indangagaciro na kirazira z’Umunyarwanda nyawe. Ubwitabire bwabaga ari nka 85% kandi tugahura kenshi gashoboka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Nzaramba Kayizime, yatangarije Imvaho Nshya ko batangiye icyo gikorwa cyo kugeza itorero ku mudugudu bisa nk’aho bigoranye ariko umuti w’ikibazo waje guturuka mu baturage.
Ati: “Byaturutse mu murenge wa Gitega, aho abaturage bishyize hamwe batangira iki gikorwa cyo kugira ngo batangire igitaramo, inkera y’imihigo ariko bagamije kugira ngo banatangize itorero ku mudugudu.
Bitangira ari umudugudu umwe bigenda bikwira hose kandi mu by’ukuri biragenda bigira akamaro ku buzima bw’abaturage bacu. Hari aho wasangaga nk’irondo ry’isuku cyangwa se irondo muri rusange abaturage batabasha kuryitabira ariko batangira guhiganwa hagati yabo ugasanga bikijije umwanda, bakanga kubaho badafite mituweri, ukabona ko harimo ishyaka hagati y’abaturage biciye mu itorero ry’umudugudu.”
Umuyobozi w’akarere, Nzaramba yakomeje avuga ko bazashaka umwanya wo kureba abahize abandi mu bikorwa byose, bareba umudugudu wahize indi midugudu 350 igize ako karere, akagari kahize utundi mu rwego rwo kugira ngo hakomeze habeho ishyaka mu ntore z’u Rwanda.
Buri mutwe wahabwaga ikemezo kitwa “Gihamya y’Indashyikirwa”; umutwe w’Intore w’akagari wateguye neza gahunda zo kubaka no gutoza itorero ry’umudugudu binyuze mu masibo n’ingamba mu mwaka wa 2018/2019. Ikemezo kigahabwa n’Intore yo ku mukondo cyangwa umutware w’umutwe w’intore mu kagari.
Nyuma yo guhabwa ibyemezo by’ishimwe kuri buri mutwe w’intore, hateganyijwe igitaramo kihariye gikomeye cyo guhemba ababaye indashyikirwa kurusha abandi mu mitwe y’intore yose uko ari 47 igize utugari turi muri ako karere uhereye mu itorero ry’umudugudu.
