Nyaruguru: Ladislas yaburanishirijwe aho ashinjwa ko yakoreye ibyaha

Kuri uyu wa Gatanu  mu Karere ka Nyaruguru, umurenge wa Nyagisozi akagari ka Ryabidandi haburanishijwe mu ruhame urubanza rwa Ladislas Ntaganzwa wahoze ari burugumesitiri wa komine Nyakizu  ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Ni urubanza ruburanishwa n’Urukiko  Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha  mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka.

Mu iburanisha humviswe abatangabuhamya bo ku ruhande rw’ubushinjacyaha.

Ni urubanza rwitabiriwe n’abaturage benshi biganjemo abari bahatuye mbere ya Jenoside.

Abatangabuhamya bose buyu munsi bashinje Ntaganzwa gutangiza ubwicanyi mu cyahoze ari Komini Nyakizu

Muri uru rubanza hari hateganyijwe kumva abatangabuhamya batatu bari batanzwe n’uruhande rw’ubushinjacyaha. Gusa kubera ubusabe bwa benshi mu bitabiriye uru rubanza bwo gushaka gutanga ubuhamya, urukiko rwahaye  umwanya  abandi batangabuhamya batandatu.

                                       Abaturage bitabiriye urubanza

Aba batangabuhamya batandatu biyongereye kuri batatu bari batanzwe n’ubushinjacyaha bo babajijwe gusa n’urukiko hagamijwe kongera amakuru yakwifashishwa mu guca uru rubanza mu gihe aba batatu bo banahaswe ibibazo n’uruhande rw’ubushinjacyaha n’ubwunganizi.

Aba batangabuhamya bose bahuriza ku kuba Ladislas Ntaganzwa yaratangije ibitero harimo igitero cyishe Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi n’amashuri ya Cyahinda tariki 10 Mata 1994.

Mu batangabuhamya batatu ba mbere babajijwe n’ubushinjacyaha ndetse n’uruhande rw’ubwunganizi ibibazo bitandukanye ku birebana n’ubuhamya batanga.

Nyuma yo kumva abatangabuhamya urukiko rwiherereye rufata umwanzuro ko tariki 22 Nyakanga ari bwo urubanza ruzakomeza aho ruzaburashwa mu mizi cyane cyane humvwa uruhande rw’ushinjwa, aho urukiko rwabasabye kongera kwiga dosiye neza.

Ntaganzwa yari burgumesitiri w’iyari komini Nyakizu muri Perefegitura ya Butare.

Yazanywe mu Rwanda mu mwaka tariki 20 Werurwe 2016 afatiwe muri Republika Ihanira Demokarasi ya Kongo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 × 15 =


IZASOMWE CYANE

To Top