Nyinawumuntu Rwiririza Delice ni umwe mu bakobwa 19 bahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020.
Uyu mukobwa ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare yabaye nyampinga ngo none yifuza kuba Miss Rwanda 2020.
Afite nimero 33 akaba yiga ibijyanye no kwakira abantu muri kaminuza. Umushinga we ujyanye n’ubukangurambaga bwo gutinyura abakobwa kwiga amasomo ya siyansi.
Avuga ku mushinga we yagaragaje ko abakobwa bakiri bake biga cyangwa bakurikira ibijyanye na siyansi.
Nyinawumuntu Rwiririza Delice, yavukiye mu karere ka Huye, mu kwezi kwa 5 hari mu mwaka wa 1998, avuka ari umwana wa 2 mu muryango w’abana 4 akaba ari na we mukobwa wenyine akaba areshya na 1,70m.
Amashuri abanza yayize kuri EP de Musange mu ntara y’Amajyepfo, ay’ikiciro rusange ayiga kuri ‘Centre Scolaire Elena Guerra’ naho muri iyo ntara, Ayisumbuye ayarangiriza muri ’Groupe Officiel i Butare aho yigaga ibijyanye n’ubumenyamuntu, ubutabire n’ubumenyi bw’Isi, (Biology,Chemistry and Geography).
