Ni Muntu Ki

Nyirarugero Dancilla ni muntu ki ?

Nyirarugero Dancilla wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, mu ijoro ryo ku itariki 15 Werurwe 2021, Uwo mubyeyi wavutse mu mwaka wa 1970, kuri ubu akaba afite abana bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe, yavukiye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze ashakana na Nkundimana Fidèle mu Karere ka Nyabihu.

Aganira n’itangazamakuru, yatangaje uburyo yamenye inkuru yo kugirirwa icyizere cyo kuyobora Intara y’Amajyaruguru, aho yemeza ko yatunguwe dore ko yari yamaze kuruhuka aho bamuhamagaye ari mu bitotsi bamubwiye iyo nkuru nziza.

Guverineri Nyirarugero, avuga ko n’ubwo yashakiye mu Karere ka Nyabihu, ubu umuryango we utuye mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.Ni umubyeyi ufite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), yakuye muri kaminuza zinyuranye zo mu mahanga.Amashuri abanza yayigiye ku ishuri rya Rungu mu murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, ayisumbuye ayigira muri Lycée Notre Dame de Citeaux i Kigali.

Ngo amashuri ya Kaminuza icyiciro cya kabiri yacyigiye muri INES-Ruhengeri, aho yahise ahabwa akazi ko kwigisha muri iyo iryo shuri rikuru nyuma y’uko agize amanota ari hejuru, dore ko abo biganye baganiriye na Kigali Today bose batangarira ubuhanga bw’uwo Muyobozi ubwo biganaga muri INES-Ruhengeri.

Ubwo yari umwarimu muri INES-Ruhengeri ngo yakomeje kugira inyota yo kongera ubumenyi abifatanya no kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Makerere mu gihugu cya Uganda aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza kuva mu mwaka wa 2009.

Uwo muyobozi yakomeje akazi mu ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) aho yari akuriye ishami rya Business Studies aho na n’ubu yari agikorera, ariko hagati aho muri 2017 yagiye kongera ubumenyi mu gihugu cy’u Budage aho yakuye indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu mwaka wa 2019 yiyongera ku yindi mpamyabumenyi yari yavanye muri Makerere University.

Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru, muri iki kiganiro  mu magambo ye yakunze kugaragaza uguca bugufi, agaragaza ko yishimiye gukorana n’itangazamakuru. Uwo muyobozi mushya w’Intara y’Amajyaruguru yagarutse ku bana be bane aho ngo abatoza gukunda ishuri. Ati “Umwana wanjye mukuru yarangije Kamunuza, ukurukiyeho arangije umwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda, uwa gatatu ari mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatandatu mu gihe bucura ari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye”.Uwo muyobozi wazindukiye mu kazi kuri uyu wa Kabiri aho yigisha mu ishuri rikuru rya MIPC, yavuze uburyo abanyeshuri na bagenzi be bakorana bamwakiriye.

Ati “Nk’ibisanzwe nk’umwarimu wabigize umwuga kandi ubikunda nazindukiye mu kazi ku ishuri, abanyeshuri bambonye barasakuza banyereka ko bishimiye inshingano nshya nahawe, ariko iyo umuntu ari umurezi biba bikurimo nyine, uba uri umubyeyi abanyeshuri banjye bishimye cyane n’abo dukorana bampa Félicitations”.Uwo muyobozi arasaba abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru ubufatanye, mu guharanira gukomeza kuzamura iterambere ry’Intara yabo.

 Ati “Icyo nsaba abaturage b’Intara y’Amajyaruguru, ni uko twese twafatanya buri wese agashyiraho imbaraga ze akurikije uko zingana, akabikora abikuye ku mutima, kandi nidufatanya nzi neza ko Intara yacu tuzayiteza imbere hatagize igisigara inyuma”.Uwo mubyeyi avuga ko akunda gusenga, aho asanzwe asengera mu itorero Anglican muri Diyosezi ya Shyira Katedarali Yohani Umubatiza Wera, akaba ari umwe mu bagize Korali y’ababyeyi yitwa “Jyana Umucyo”.

Yashimiye byimazeyo Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere amuha inshingano zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru, aho yamwijeje kuzatunganya neza inshingano yamushinze.Agira ati “Mbikuye ku mutima, ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bw’icyizere yangiriye cyo kuyobora Intara y’Amajyaruguru. Mwijeje ko ntazamutenguha cyangwa by’umwihariko ngo ntenguhe umuryango wa FPR, kuko nari nsanzwe ndi umunyamuryango nkoreramo n’imirimo bisanzwe, kandi na none nijeje umukuru w’igihugu ko nzaharanira icyateza imbere Intara y’Amajyaruguru n’u Rwanda muri rusange, ibyo ndabimusezeranyije ntabwo nzatenguha igihugu cyanjye”.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 − 23 =


To Top