Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane bashya nk’uko tubikesha itangazo ryavuye muri Perezidansi ya Repubulika.
Iryo tangazo rigira riti “Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80 igika cya mbere, agace ka 2, n’igika cya 5, none ku wa 20 Nzeri 2019,Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ashyizeho Abasenateri bakurikira:
1. Dogiteri IYAMUREMYE Augustin
2. Madamu NYIRASAFARI Espérance
3. Bwana HABIYAKARE François
4. Dogiteri MUKABARAMBA Alvera
Dr Iyamuremye Augustin yari Perezida rw’Urwego rw’Igihugu ngishwanama rw’inararibonye, Nyirasafari Espérance yari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Dr Mukabaramba akaba yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Na ho Habiyakare Françoisakaba yari Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko hari abandi basenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika. Ku ikubitiro hashyirwaho abasenateri 4, abandi 4 bakazinjira muri sena nyuma y’umwaka.
Kuri ubu muri Sena hakaba harimo abasenateri 4 bazarangiza manda yabo umwaka utaha kuko bashyizweho manda imaze umwaka itangiye. Abo ni ni Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na Nyagahura Marguerite.
