Uburezi

Omicron ni ikimenyetso ko Covid-19 ntaho irajya – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye inama ya mbere ku buzima rusange muri  Afurika, ko ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije bwa Omicron, ari ikimenyetso ko iki cyorezo ntaho kirajya, bityo abantu bagomba gushimangira ubufatanye birinda kandi bagakorera ku  ntego.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyi nama ari ikimenyetso ko umugabane wa Afurika, ushaka gushyiraho gahunda ihamye ifite imikorere y’urwego rushya rw’ubuzima rusange muri Afurika.

Yagize ati “Iyi nama ibimburiye izindi ku buzima rusange muri Afurika, ni ikimenyetso cy’uko umugabane wacu ushaka gushyiraho gahunda ihamye igenga imikorere y’urwego rushya rw’ubuzima rusange muri Afurika. Ndashimira Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iyobowe na Moussa Faki Mahamat kimwe n’umuyobozi w’iko Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara CDC, Dr Nkengasong kuba bataremeye ko ibihe nk’ibi bigenda bityo gusa hatabayeho kugaragaza mu buryo buboneye.”

“Gahunda nshya igenga ubuzima rusange muri Afurika yubakiye ku nkingi enye z’ingenzi aho tumaze gutera intambwe ishimishije, ariko hari byinshi tugomba gukomeza gukora kandi mu buryo bwihuse. Mbere na mbere tugomba kubaka ubushobozi ndetse n’ubunyamwuga bw’inzego z’ubizima, ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara cyatanze umurongo uhamye mu bihe by’icyorezo kandi byafashishije ibihugu byacu kubona ibikoresho byo gupima no kwirinda ndetse n’inkingo.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika idashobora gukomeza gucungira ku nkingo zituruka hanze gusa.

Ati “Ntidushobora gukomeza gucungira ku nkunga zituruka hanze ku kintu cy’ingenzi cyane ku hazaza hacu, icya gatatu gifitanye isano n’iki ni uko dukeneye kurushaho gushora imari mu rwego rw’ubuzima, gushyira mu bikorwa gahunda z’ubuzima harimo no gukingira abantu benshi bishingira ku  ireme ry’imikorere y’inzego z’ubuzima n’icyizere abaturage bazigirira. Icya nyuma reka dukomeze dufatanye gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye yo gukorerera inkingo muri Afurika. Iyi gahunda y’amateka yatangijwe muri Mata uyu mwaka n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

“PerezdaTshisekedi yabaye imbarutso yo gukorera inkingo nshya mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Kuba inganda zikora inkingo nibwo buryo bwonyine buzatuma Afurika idasigara inyuma mu gukora imiti iramira ubuzima. Ubwo bwoko bushya bwihinduranyije burerekana ko iki cyorezo ntaho  kirajya.”

Perezida Kagame yabwiye abari muri iyi nama ko abantu bagomba gukomeza kuba maso, kandi bagakora nta kuzarira, bafite intego nk’umugabane ndetse n’abatanyabikorwa bo hirya no hino ku isi.

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 × 27 =


To Top