Kuri uyu wa Gatanu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS ryashimiye Umunyarwanda Mukantabana Crescence ku bikorwa bitandukanye yakoze bigamije kugaragaza ububi bw’itabi.
OMS ivuga ko ibi akaba yabikoze biciye mu bukangurambaga, amahugurwa umuryango yashinze utari uwa leta witwa Poor Woman Development Network wakoze, n’ubuvugizi bujyanye no gusaba ko ibiciro by’itabi byakongerwa.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel niwe washikirije iki gihembo Mukantabana Crescence mu mwanya w’umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros.
OMS ivuga ko ibikorwa bya Mukantabana yakoze mu kurwanya ikoreshwa ry’itabi mu Rwanda byatanze umusaruro ufatika.
Umuyobozi uhagarariye OMS mu Rwanda, Dr Brian Chirombo avuga ko itabi ryica abasaga miliyoni 7 buri mwaka, uruhare rw’imiryango itari iya leta n’abikorera rukaba rukenewe mu rugamba kurwanya ikoreshwa ry’itabi.
