Parikiy’Akagera iri mu zisurwa cyane mu Rwanda

Ba mukerarugendo basura u Rwanda bavuga ko uburyo urusobe rw’ibinyabuzima biri muri pariki bibungabunzwe neza ari byo bibakurura bakitabira kuza mu Rwanda ari benshi.

Pariki y’Igihugu y’Akagera ni yo iza ku isonga mu gusurwa na ba mukerarugendo.

Iyi pariki iri ku buso bwa kilometero kare 1122. Ikora ku turere twa Kayonza, Nyagatare na Gatsibo mu burasirazuba bw’u Rwanda. Ni imwe muri pariki 3 z’igihugu zisurwa na ba mukerarugendo benshi, ikaba ari na yo nini.

Kuva  ku muhanda wa kaburimbo ugera kuri iyi  pariki  bisaba gukora urugendo ruto mu muhanda w’itaka,ukakirwa n’abakozi ba pariki  dore ko ubanza kuzuza  imyirondoro yawe n’ibindi bisabwa ugahabwa amabwiriza y’uburyo uri bwitware mu gusura inyamaswa.

Uhabwa ushinzwe guherekeza ba mukerarugendo ari na we ugenda agusobanurira ubwoko bw’inyamaswa ndetse aba azi  n’umuhanda muri bunyuremo, mu Kagera no ku biyaga birimo ingona n’imvubu muri iyi pariki.

Abasura pariki y’Akagera bavuga ko banezezwa n’ubwoko bw’inyamaswa buyibarizwamo cyane cyane inyamaswa 5 nini z’inkazi  ari na zo cyane cyane  zibakurura.

Umukerarugendo Carolina Ramirez wo muri Miami yagize ati “Nabikunze cyane, siniyumvishaga ko hari icyo ndi bubone, kuko nari nzi ko ari parike nshya.  Ariko imaze imyaka myinshi, harimo inyamaswa  nabonye inzovu, imbogo na  antilope ntoya.”

Haya Bajnouj, umukerarugendo wo muri Dubai yagize “Nasuye Pariki y’Igihugu Akagera iki ni cyo gikorwa cyanjye cya mbere cyo gusura cya nejeje, ndi mu Rwanda nishimye cyane,sinzi aho nzongera kubibona nabonye inzovu, imparage, imbogo n’izindi nyamaswa ariko izanshimishije cyane ni inzovu nari nanejejwe no gusura ingagi ariko na hano biranshimishije.”

Umukozi ushinzwe guherekeza ba mukerarugendo muri Parike y’Igihugu y’Akagera, Karuhanga George, amaze imyaka 5 ahakora. Avuga ko kumenya aho izi nyamaswa 5 nini z’inkazi ziherereye bitaba byoroshye.

Gusa kuri we ngo amaze kumenyera iyi pariki ku buryo  bitamugora ku menya aho inyamaswa ziri dore ko agenda avugana na bagenzi be basangiye umurimo.

Yagize ati “Twese tugenda dufashanya umwe iyo abonye aho ziri turavugana tukamenya ho ziri kugira ngo dushimishe ba mukerarugendo basura pariki y’Akagera, harimo inzovu, inkura,imbogo, ingwe n’intare izo ni zo nyamaswa akenshi bamukerarugendo baba bakunda ariko n’izindi zose muri rusange barazishimira.”

Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe kwihutisha iterambere, RDB, buvuga ko bwashyize imbaraga mu kubungabunga inyamaswa n’urusobe rw’ibinyabuzima biri muri izi pariki kuko zitanga umusaruro ufatika n’abaturage bakazibonaho inyungu.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, avuga ko intego ari ugukuba kabiri amadevize ava mu bukerarugendo.

Yagize ati “Twihaye intego yo gukuba kabiri amafaranga ava mu bukerarugendo akagera kuri miliyoni 900 z’amadorari mu myaka 5 iri imbere. Kugira ngo ibi bigerweho bisaba kureba kure, tugakorana n’ibihugu by’amahanga, iyi ni yo mpamvu u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo, binyuze mu bushakashatsi, ububanyi n’amahanga, amahungurwa,no guteza imbere ubufatanye ku iterambere ry’ibikorwaremezo.”

RDB igaraza ko umwaka ushize wa 2018  umusaruro wavuye mu bukerarugendo bwo gusura pariki z’igihugu wiyongereye.

Uwo mwaka Pariki y’Igihugu y’Akagera ni yo yasuwe cyane kuko  ba mukerarugendo  ibihumbi 51,711 bayigezemo, ugereranije n’umwaka wa 2017 biyongereyeho 17%.

Uwo mwaka wa 2018 Kandi  Parikie y’igihugu ya Nyungwe yasuwe na ba mukerarugendo  15,665, ugereranije na 2017 biyongereyeho 9%.

Mu gihe Pariki y’Igihugu y’Ibirunga abasuye ingagi ni 15,132 byatumye yinjiza amadorari y’Amerika Miliyoni zisaga 19, ugeraranije n’umwaka wa 2017 biyongereye ku kigero cya 25%.

Muri rusange umusaruro wavuye muri Pariki y’Igihugu Akagera, iy’Ibirunga na Nyungwe wariyongereye  kuko habonetse amadevize, miliyoni 21 zirenga y’Amadorari y’Amerika; ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda  asaga miliyari 18.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 × 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top