Patient Bizimana mu myiteguro yo kongera gutaramira i Burayi

Umuhanzi Patient Bizimana nyuma y’iminsi mike avuye mu ivugabutumwa ku mugabane w’Uburayi, agiye gusubirayo mu gitaramo azahuriramo n’umuramyi Fortran Bigirimana.

Iki gitaramo kizabera mu Buholandi aba bahanzi bakaba  baragitumiwemo   n’Umuryango Family Fellowship Ministries.

Iki gitaramo cyiswe ‘Thanksgiving Celebration Live Concert’ kizaba tariki 4-5/04/2020 kibere  ahitwa Kerkplein1  kuva saa Munani z’amanywa.

Ni igitaramo cyatumiwemo Patient Bizimana  na Fortran Bigirimana umuhanzi w’umurundi uba mu Bufaransa  wamenyekanye  mu ndirimbo ‘Ntaco nzoba’ n’izindi zinyuranye.

Ku rundi ruhande  Patient Bizimana afite agahigo ko gutegura buri mwaka igitaramo ‘Easter Celebration Concert’ akagitumiramo umuhanzi w’icyamamare.

Indirimbo akunzweho harimo iyitwa “ Ubwo buntu”, “Menye neza”, “Iyo neza” n’izindi. Agiye kujya i Burayi mu ivugabutumwa ku nshuro ye ya gatatu nyuma y’aho yagiyeyo bwa mbere mu mwaka wa 2017, agasubirayo mu mpera za 2019 aho yataramiye mu bihugu binyuranye akifatanya n’abakristo baho gusoza neza umwaka.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 − 14 =


IZASOMWE CYANE

To Top