Ikipe ya Patriots BBC mu bagabo na APR BBC mu bagore ni zo zegukanye shampiyona ya 2018-2019 nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya kamarampaka “BK National League Playoffs 2019”.
Iyi mikino yasojwe mu mpera z’iki cyumweru tariki 20 na 21 Nzeri 2019 muri Kigali Arena. Mu kiciro cy’abagabo, ikipe ya Patriots BBC yitwaye neza itsinda REG BBC imikino 4-3.
Iyi kipe ya Patriots BBC yabanje gutsinda umukino wa mbere ku manota 67 kuri 58 nyuma REG BBC itsinda imikino 3 yakurikiyeho aho yatsinze amanota 66 kuri 65, itsinda undi ku manota 64 kuri 59 inatsinda uwa 4 amanota 63 kuri 62.
Patriots BBC yari imaze gusa nk’aho yatakaje igikombe, ku mukino wa 5 wabaye tariki 11 Nzeri 2019 yitwaye neza itsinda REG BBC amanota 69 kuri 61 bituma ikizere ku gikombe kigaruka nk’uko n’umutoza wayo Mwinuka yabitangaje.
Tariki 20 Nzeri 2019 muri Kigali Arena ni bwo habaye umukino wa 6 nabwo ikipe ya Patriots BBC yitwara neza itsinda REG BBC amanota 78 kuri 60. Aha amakipe yari aganyije imikino 3 kui 3 hasigaye umukino wa 7 kugira ngo hamenyekane ikipe igomba kwegukana igikombe.
Uyu mukino wabaye tariki 21 Nzeri 2019, ikipe ya Patriots BBC yongeye kwitwara neza itsinda REG BBC amanota 65 kuri 59 birangira Patriots BBC itsinze REG BBC imikino 4-3.
Nyuma gutsinda REG BBC, kapiteni w’ikipe ya Patriots BBC, Mugabe Aristide yatangaje ko ubundi iyi aba ari imikino 7 ko bemera ko batsinzwe ari uko birangiye. Yakomeje avuga ko nk’abakinnyi bumvaga ko uko REG BBC yabatsinze imikino 3 nabo baza bakayitsinda.
Yagize ati : “Twaraganiriye nk’abakinnyi dusanga nitwe turi kwitsinda kuko badutsindaga bataturusha kubera amakosa twakoze tukabagarura mu mukino, twagabanyije amakosa tubasha kwitwara neza turabatsinda.”
Mugabe akaba yarashimiye abantu bose babaye inyuma bakabatera imbagara mu gihe hari ababonaga ko bidashoboka.
Umutoza wa Patriots BBC, Mwinuka Henry nawe yavuze ko imikino REG BBC yamutsinze itabaga yamurushije cyane ahubwo ko bwabaga ari uburangare, akomeza avuga ko bagerageje gukosora amakosa bakoraga bituma bitwara neza.
Ku ruhande rw’ikipe ya REG BBC, kapiteni Kubwimana Kazingufu Ali yavuze ko bifuzaga gutwara iki gikombe ariko bitabakundiye. Ati : “Patriots BBC yaturushije iradutsinda igisigaye ni ugutegura ubutaha.” Umutoza wugirije wa REG BBC, Ngwijuruvugo Patrick yavuze ko ibi mu mikino ariko bigenda.
Yakomeje avuga ko Patriots BBC ari ikipe nziza bahora bahanganye. Ati : « Twarabatsinze babasha kureba amakosa bakoraga barayakosora baraza natwe baradutsinda, uyu munsi twagerageje guhangana ariko biragira dutsinzwe. »
Muri iki kiciro ikipe ya APR BBC ni yo yegukanye umwanya wa 3 itsinze Espoir BBC imikino 3-1.
Mu bagore, ikipe ya APR BBC ni yo yegukanye igikombe itsinze The Hoops imikino 4-2 mu gihe ikipe ya IPRC-Huye yegukanye umwanya wa 3 itsinze Ubumwe BBC imikino 3-0.
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda « FERWABA », Mugwiza Desire yavuze ko bishimira ko umwaka w’imikino wagenze neza. Agaruka kuri « Playoffs » yavuze ko habayemo guhangana cyane.
Dore mu mafoto uko byari byifashe
