PDG Brenda Thandi Mbatha yifurije urubyiruko umwaka mushya wa 2020

PDG Brenda Thandi Mbatha umaze kwamamara cyane mubikorwa by’ubucuruzi ku mugabane w’iburayi yifuje gusangira noheli n’ubunani n’abanyarwanda bose by’umwihariko abakunda ibyo akora.
Brenda Thandi Mbatha, atuye ku mugabane w’Iburayi mugihugu cy’Ubufaransa mu mujyi wa Paris, ahamyako umwaka wa 2019 wamugendekeye neza cyane kuko yabashije kwaguramo ubucuruzi bwe bw’amazu.
Brenda Thandi umaze kwamamara mubucuruzi 2018 wari umwaka mwiza kuri we kuko yahawe igihembo kiruta ibindi mubucuruzi cya GIFA D’OR 2018 cyatangiwe mugihugu cy’Ubufaransa, agihabwa nka rwiyemezamirimo wahize abandi muri 2018 ndetse ahemberwa no kuba yaragize uruhare rukomeye mugushishikariza abari n’abategarugori mukwiteza imbere.
PDG Brenda Thandi Mbatha mugukomeza gushishikariza urubyiruko by’umwihariko abari n’abategarugori gukomeza kwiteza imbere ndetse bagakura amaboko mu mufuka, yabifurije umwaka mushya muhire wa 2020 ndetse atanga n’impanuro.
Yagize ati Ndifuriza abanyarwanda bose muri rusange umwaka mushya muhire wa 2020, by’umwihariko, urubyiruko nibanda cyane cyane kubari n’abategarugori, ndabifuriza ishya n’ihirwe, mbakangurira gukora kugirango mwiteze imbere, mutinyuke akazi, mwihangire imirimo mugane ubucuruzi kuko uyu mwaka ni uwo gukora cyane.”
KANDA HANO UREBE VIDEO

Brenda avugako mu myaka irenga 27 amaze akora ubucuruzi, icyatumye akomera akagera aho ageze ari ukudacika intege ati” Nkwinjira muri Business biragoranye ariko icyambere ni ukudacika intege.”
PDG Brenda Thandi Mbatha, mu mwaka wa 2019 icyamushimishije cyane ni uko yizihije iminsi mikuru Noheli n’ubunani ari mu nzu ye y’akataraboneka yubatse i Paris.
Brenda arashismira abahanzi bose bamufashije kuryoherwa n’imyaka 27 amaze mubucuruzi, harimo abamukoreye indirimbo bari muri Congo ndetse no mu Rwanda harimo nk’umuhanzi Bruce Melody wamukoreye indirimbo akayita “Brenda Thandi umukobwa w’icyitegererezo.” ndetse aranashimira n’ibinyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda n’ibiri mpuzamahanga byagiye bimufasha cyane murugendo rwe rw’ubucuruzi.

Brenda Thandi ari mubanyafurika bake baba mu nzu nziza kandi zigezweho iburayi

PDG Brenda Thandi Mbatha ni umunyarwandakazi umaze kwiteza imbere kumugabane w’iburayi

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 + 4 =


IZASOMWE CYANE

To Top