Perezida Kagame arafungura ishuri ry’ubuvuzi muri kaminuza ya AUCA

Kuri uyu wa mbere i Masoro mu Murenge wa Ndera w’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali hagiye kubera umuhango wo gutaha ishuri rikuru ry’ubuvuzi ryubatswe n’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi.

Ni umuhango biteganyijwe ko witabirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uza kuba ari kumwe n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 ku Isi, Dr. Ted Wilson nawe uri mu Rwanda.

Iri shuri rikuru ry’ubuvuzi ribaye irya 2 itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa 7 ritangije ku mugabane w’Afurika nyuma y’irindi nk’iri rikorera mu gihugu cya Nigeria.

Iri shuri rizakorera ahasanzwe Kaminuza ya AUCA yamenyekanye ku izina rya Mudende igizwe n’inyubako zirimo izizakoreshwa nk’ibyumba by’amashuri, za laboratwari, ahafatirwa amafunguro ndetse n’aho abanyeshuri bazajya baba kuko bose bazajya biga baba ku ishuri.

Biteganyijwe ko amasomo yo ku rwego mpuzamahanga mu buvuzi iri shuri ritanga azatangira guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2020, aho buri mwaka iri shuri rizajya ryakira abanyeshuri 55.

Gutaha ishuri rikuru ry’ubuvuzi rya kaminuza ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi yo muri Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba, AUCA, ni kimwe mu bikorwa byateguwe mu rwego rwo kwizihiza yubile y’imyaka 100 itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi rimaze rigeze mu Rwanda, aho ryatangiriye ivugabutumwa i Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo kugeza ubu rikaba rifite abayoboke bagera hafi kuri miliyoni hirya no hino mu gihugu.

Inkuru dukesha RBA

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 12 =


IZASOMWE CYANE

To Top