Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu Bwongereza mu ruzinduko, aho yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma cy’u Bwongereza Prince Charles.
Ni uruzinduko ruje mu gihe u Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira inama ya Commonwealth izwi ku izina rya CHOGM izaba umwaka utaha wa 2020.
Muri Gicurasi uyu mwaka, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Richard Sezibera, yabwiye Abadepite ko mu rwego rwo kwitegura iyo inama u Rwanda rwamaze gutegura ibyumba 8000 bizakirirwamo abakuru b’ibihugu na Guverinoma bayizitabira. Aho abashyitsi bazaturuka mu bihugu 52.
Muri iyo nama ingingo zizaganirwaho, harimo irebana n’imiyoborere myiza, ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rubyiruko, ingufu no kwita ku bidukikije n’ubucuruzi n’inganda.
U Rwanda rwagiriwe icyizere cyo kuyakira nyuma y’imyaka icyenda rwinjiye muri uyu muryango, ikaba izaba ari iya mbere ibereye mu gihugu kitakoronijwe n’u Bwongereza.
