Perezida wa Republika Paul Kagame yavuze ko ashyigikiye madame Kristalina Ivanova Georgieva-Kinova ukomoka muri Bulgaria uhagarariye Umugabane w’u Burayi mu guhatanira kuyobora Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari.
Perezida Paul Kagame yashimiye Georgieva ku kuba yatoranijwe nk’umukandida kuri uyu mwanya. Avuga ko ari umukandida mwiza. Yamumenyesheje ko we ubwe amushyigikiye ndetse n’uRwanda.
Madame Georgieva nawe yashimiye Perezida Kagame amubwira ko azakora uko ashoboye ngo agaragagaze ko akwiye kwizerwa.
Amatora y’ugomba gusimbura umufransakazi Christine Lagarde azaba ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa 10, na ho ku itariki ya 6 z’ukwezi kwa 9 ni bwo kandidatire zizahagarara gutangwa.
Madame Geogieva yahoze ari Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’Isi kuva mu mwaka wa 2017; aho yanabaye umuyobozi w’agateganyo w’iyi banki kuva ku itariki ya 1 y’ukwezi kwa 2 kugera ku italiki ya 8 z’ukwezi kwa 4 muri uyu mwaka.
Madame Lagarde yayoboraga iki kigega kuva muri 2011.
