Perezida Kagame na Madamu we bitabiriye Car Free Day

Kuri iki Cyumweru Perezida wa Republika na Madame we Jeannette Kagame, n’abandi bayobozi batandukanye bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo rusange, imaze kumenyerwa nka Car Free Day, iba kabiri mu kwezi ikitabirwa n’abantu b’ingeri zose.

Ni siporo irangwa n’ibikorwa binyuranye birimo kugenda n’amaguru cg kwiruka ku babishoboye, kugenda ku magare n’ibindi igasozwa hakorwa imyitozo ngororamubiri aho abitabiriye iyi siporo bahurira ku bibuga byabugenewe.

Umwihariko wa sporo rusange yo kuri iki cyumweru habayeho gupima umuriro abayitabiriye kugira ngo barebe ko bataba bafite indwara ya coronavirus.

Bamwe mu baturage bayitabira mu buryo buhoraho bavuga ko ari sport y’ingirakamaro kandi ituma barushaho kugira ubuzima bwiza.

Iyi gahunda yatangijwe n’Umujyi wa Kigali muri Gicurasi 2016 mu rwego rwo gufasha abawutuye kugira ubuzima buzira umuze, mu rwego rwo gukumira indwara zimwe na zimwe zitandura.

Muri Werurwe umwaka ushize, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwongereye ahabera iyi siporo, buri karere kawugize kagenerwa ahantu abaturage bahurira.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
38 ⁄ 19 =


IZASOMWE CYANE

To Top