Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza mu Rwanda no muri Afurika muri rusange hari ibihangange mu nzego zirimo n’imikino, ariko agashimangira ko ubwo buhangange bukwiye gushingira ku bikorwa.
Umukuru w’Igihugu ibi yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ubwo yatahaga ku mugaragaro inyubako mberabyombi y’imikino n’imyidagaduro, Kigali Arena, igikorwa cyanitabiriwe na Madame Jeannette Kagame.
Umunsi wa mbere amarembo yayo afunguye ku bakunzi b’imikino y’amaboko n’imyidagaduro, Kigali Arena yari yakubise yuzuye. Ku bakunzi b’imikino n’imyidagaduro bari bayicayemo ku nshuro ya mbere, imbamutima zari zose.
Perezida Kagame watashye ku mugaragaro iyi nyubako ya mbere yo muri ubu bwoko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yashimiye kompanyi yo mu gihugu cya Turukiya yayubatse, agaragaza ko kuba 70% by’abayikozeho imirimo inyuranye ari Abanyarwanda kandi ikaba yuzuye mu mezi 6 gusa ari ibyo kwishimira.
Umukuru w’Igihugu yashimiye kandi Masaï Ujiri, Perezida w’ikipe ya Toronto Raptors yo muri Canada inaheruka kwegukana shampiyona ya NBA, kubw’umushinga yatangije witwa Giants of Africa, ugamije kuzamura impano za Afurika mu mukino wa Basketball.
Aha Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika ifite ibihangange byumwihariko mu mikino, cyakora agaragaza ko ibyo bikwiye kugaragarira mu bikorwa.
Inyubako mberabyombi ya Kigali Arena imyanya ibihumbi 10 y’abafana n’ibindi bikorwa bikenerwa n’amakipe ndetse n’abafana, ikaba yubatse mu nkengero za Stade Amahoro i Remera.
Nyuma yo gufungurwa ku mugaragaro n’Umukuru w’Igihugu, iyi nyubako itwikiriye hose, ku nshuro ya mbere yakiriye imikino 2 ya shampiyona ya Basketball, imikino amakipe ya The Hoops na APR mu bakobwa ndetse na REG na Patriots mu bagabo.
