Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kongera umusaruro w’ibyo bakora mu bwiza no mu bwinshi kugira ngo babashe kubyaza umusaruro amahirwe azanwa n’ibikorwa by’ishoramari birushaho kubegera iwabo.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yafunguraga hoteli mpuzamahanga, Singita Lodge, yubatse mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu Karere ka Musanze, ikaba yuzuye itwaye akayabo ka miliyari zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Perezida Kagame ari kumwe na Madame we Jeannette Kagame, babanje gutambagizwa ibice binyuranye bya hoteli Singita Lodge, by’umwihariko inzu yitwa Kataza, yagenewe kwakira abanyacyubahiro, ndetse n’izindi nzu 9 ziswe Kwitonda, yose hamwe yubatswe mu cyanya kiri ku buso bwa hegitari 178.
Nyuma yo gutaha ku mugaragaro iyi hoteli, Umukuru w’Igihugu yashimiye sosiyete Singita Group, ashimangira ko amarembo y’u Rwanda ahora afunguye ku bashoramari.
Mu mezi make Hoteli Singita Lodge imaze itangiye imirimo yayo mu Rwanda, ubuyobozi bwayo buvuga ko 90% by’ibyumba byayo byamaze kwishyurwa mu mezi 2 ari imbere, ibyo bita booking cyangwa reservation, mu gihe mu mezi 5 azakurikiraho, ibigera kuri 44% na byo byamaze kwishyurwa.
Ibi bikaba ari bimwe mu byo Luke Blaines, washinze sosiyete Singita Group, aheraho ashimangira ko u Rwanda ari igihugu kibereye ishoramari.
Singita group, ivuga ko iyi hoteli y’inyenyeri 5 yuzuye itwaye miliyoni 25 z’amadorali, ni ukuvuga asaga miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda, ikemeza ko 75% yayo yishyuwe ibigo n’abantu ku giti cyabo bakorera mu Rwanda bayikoreye imirimo inyuranye abandi bakayiha serivisi. Miliyari isaga y’amafaranga y’u Rwanda kandi, ngo yishyuwe abaturiye iyi hoteli kubw’imirimo inyuranye bakoze ndetse n’ibicuruzwa birimo iby’ubukorikori n’ubuhinzi n’ubworozi bayigurishije. Ni mu gihe kandi mu bakozi basaga 75 iyi hoteli ifite muri iki gihe, abarenga 65 ari abanyarwanda bishimira ko babonye imirimo ndetse bakanunguka ubumenyi.
Perezida Kagame yagaragaje ko leta y’u Rwanda izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ishoramari ryiyongere, asaba abaturiye ahari imishinga n’ibikorwa byaryo kongera umusaruro wabo kugirango bahaze iryo soko riba ryabasanze iwabo.
U Rwanda rubaye ighugu cya 4 Sosiyete Singita group ishoyemo imari mu rwego rw’amahoteli, dore ko kuva mu mwaka w’1993 yashingwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo, imaze kwagurira ibikorwa byayo no mu bihugu bya Tanzania na Zimbabwe.
Umwihariko wo kuba iyi hoteli yubatse mu mizi y’ibirunga bya Sabyinyo, Gahinga na Muhabura, akaba ari indi nyongeragaciro kuri iyi hoteli iherereye mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
