Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa mbere muri Afurika rukora telefoni

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yafunguye ku mugaragaro uruganda rukorera mu Rwanda telefoni zigendanwa zigezweho za Mara Phone.

Perezida Kagame avuga ko kuba 50% by’Abanyarwanda ari bo kuri ubu bakoresha smart phone ndetse ko uyu mubare ukiri hasi hari intego yo kongera umubare w’abazikoresha  ari na yo ntego y’uru ruganda.

Umukuru w’Igihugu yabanje kwerekwa anasobanurirwa ibice bitandukanye bigize uru ruganda.

Yavuze mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda gutunga izi telefoni, uru ruganda rwashyizeho uburyo bwo kuzigurisha Abanyarwanda bakishyura mu byiciro.

Perezida Kagame yanavuze ko ishoramari ry’uru ruganda rihuye neza neza n’icyerekezo cy’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga riri mu nyungu z’abaturage.

Izi telefoni zizajya zikorerwa mu Rwanda zizajya zinagurishwa mu bindi bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo. Umukuru w’Igihugu kaba yasabye urwego rw’abikorera gukora ku buryo ruhangana kuisoko mpuzamahanga.

Ni telefoni za mbere zigezweho za smartphone zigiye gukorerwa mu Rwanda z’uruganda rw’ikigo cya Mara Corporation Ltd.

Mu kwezi kwa 6 umuyobozi wa Mara Corporation Ltd,  Ashish J. Thakkar yavuze ko uru ruganda rukorera telefoni mu Rwanda ruzatanga akazi ku bantu barenga 200, 16% bazaba ari abagore.

Mu kwezi kwa gatanu telefoni zakozwe na Mara Corporation Ltd zamuritswe i Paris mu Bufaransa mu gikorwa ngarukamwaka cya Viva Technology (VivaTech).

Thakkar yavuze ko izo telefoni zifite ikoranabuhanga rigezweho kandi zujuje ubuziranenge. Ni telefoni z’ubwoko butandukanye ziri ku biciro bitandukanye kandi bivugwa ko zizaba ziri mu biciro bibereye buri wese.

Uretse gutangiza ku mugaragaro ikorwa rya telephone ya mara phone i Kigali, iki kigo kizahita kinatangiza uruganda nk’uru muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Durban ku itariki ya 17 y’uku kwezi.

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 + 16 =


IZASOMWE CYANE

To Top