Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko Afurika ifite amahirwe menshi yo kuvugurura ubukungu bwayo bugakomeza gutera imbere, ariko ko kugira ngo ibyo bigerweho ari uko buri gihugu cyubaka ubukungu bwacyo bugakomera kuko ari na bwo ukwishyira hamwe kw’ibihugu kuzakomera.
Hari mu nama nama ya 5 y’Ihuriro ry’Ishoramari muri Afurika iri kubera Brazzaville muri Repubulika ya Kongo.
Ni inama yitabiriwe n’abagera kuri 300 barimo abakuru b’ibihugu na ba za guverinoma barimo Perezida wa Repubulika ya Kongo, Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Centrafrika Archange Touadera, Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ari umugabane ufite ubushobozi bwo gutera imbere kuri ubu no mu gihe kizaza bitewe n’amahirwe menshi ari mu bihugu.
Yagize ati “Afurika nk’uko tubizi, ifite umugisha mwinshi wo kuba ifite by’umwihariko abaturage bazi gukora cyane, bo mu cyiciro giciriritse kiri gutera imbere mu buryo bwihuse, abagore n’abagabo bize kandi biteguye kubyaza umusaruro amahirwe yose twe nk’abayobozi twabashakira. Ubwo rero natwe twabyungukiramo gushimangira ubukungu bw’ibihugu byacu kandi butera imbere, kuko ni bwo shingiro ry’ubufatanye buhamye mu kwishyira hamwe mu karere. Dufite akazi kenshi mu gihe kiri imbere kugira ngo tubyaze umusuro ku buryo busesuye amahirwe ahari muri Afurika.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ibintu bine bishobora kubyazwa umusaruro, harimo isoko rusange rihuriweho n’umugabane w’Afurika, ubuke bw’ibikorwa remezo ku mugabane no kuba murandasi itaragera kuri bose. Aha Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ari amahirwe akwiye kubyazwa umusaruro cyane cyane n’abikorera n’inzego z’ubuyobozi.
Andi mahirwe Perezida Kagame yerekanye ni ukoroshya urujya n’uruza rw’abantu ku mugabane wa Afurika, aho yavuze ko nta shoramari cyangwa ubucuruzi bwashoboka mu gihe abantu batagenderana.
Perezida Kagame kandi yagarutse ku rubyiruko, avuga ko rukwiye guhabwa ubumenyi buzarufasha kwihangira imirimo.
Yagize ati “Tugomba gukomeza guhindura no kubaka imitekerereza y’urubyiruko, bagaharanira gutera imbere, bagahabwa ubumenyi n’uburezi bufite ireme ari na ko bafashwa guhanga imirimo no guhanga udushya. Urubyiruko rwa Afurika rukwiye kubona umugabane w’abo nk’ahantu heza rwakorera ubucuruzi n’ibikorwa byarwo bitandukanye bigatera imbere kandi rukubaka ejo harwo heza hazaza.”
Umukuru w’Igihugu yashimiye iri huriro ku ishoramari muri Afurika agaragaza ko ari umwanya mwiza wo gushimangira ubufatanye hagati y’abaryitabiriye.
Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Ihuriro ry’Ishoramari muri Afurika
Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama
