
Kuri uyu wa Mbere i Paris mu Bufaransa, Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we w’iki gihugu, Emmanuel Macron baganira ku ngingo zinyuranye zijyanye n’umubano w’ibihugu byombi.
Uru ruzinduko nirwo rwa mbere kuva mugenzi we Emmanuel Macron yaza i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka.
Icyo gihe Macron yavuze ko yazanywe mu Rwanda no kwemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yemera umusanzu w’u Bufaransa mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare muri ayo mahano.
Kugeza ubu aho mu Bufaransa hamaze gucibwa imanza 3 ku byaha bya Jenisde yakorewe Abatutsi, nta gihindutse muri uyu mwaka utaha hateganijwe izindi zigera muri 2.
Uruherutse rwasomwe kuri uyu wa Kane aho umunyarwanda Claude Muhayimana yakatiwe imyaka 14 y’igifungo, amaze guhamwa n’ibyaha by’ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu.
