Perezi wa Republika Paul Kagame kuri iki cyumweru yakiriye mu biro bye umuyobozi wa USAID ku isi Mark Green baganira ku mikoranire y’iki kigo cya Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga n’u Rwanda
USAID ifite icyifuzo cyo gufasha ibihugu bakorana gucika ku nkunga z’amahanga, ibi bikaba no mu murongo u Rwanda rurimo.
Ubufatanye bwa USAID n’u Rwanda bwibanda ku buhinzi, umutekano w’ibiribwa , ubuzima n’uburezi.
Muri uyu mwaka ubu bufatanye bwagize agaciro kagera kuri miliyoni 71 z’amadolari y’amerika ni kuvuga asaga miliyari 63 z’amanyarwanda.
USAID kandi yatanze agera kuri miliyoni 32 z’amadolari y’amerika mu rwego rw’ubuzima binyuze mu muryango mpuzamahanga w’iterambere witwa Chemonics International Inc, mu gufasha mu kwirinda indwara ya malaria na virus itera SIDA no kuvura abahuye n’izo ndwara.
Binyuze kandi muri gahunda ya hinga weze, usaid yatanze miliyoni 11 z’amadolari y’amerika mu gutera inkunga abahinzi ku kuzamura umusaruro wabo mu buryo burambye. Gahunda ya hinga weze ikorerera mu turere 10 turimo Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke and Rutsiro.
Indi mishinga kandi harimo uwa Twiyubake, ugamije gufasha imiryango itishoboye kuzamura imibereho yabo, ni gahunda igera ku miryango 50.000 yo mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Ruhango, Rwamagana, Kayonza, Rulindo, Gakenke, Kicukiro na Nyarugenge) n’umushinga wa Turengere Abana na Gimbuka, ifasha abanyeshuli mu mashuli abanza n’ayisumbuye.
Mak Green arasura ibindi bihugu birimo Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, Kenya na Mozambique.
