
“Virusi itera SIDA (VIH/SIDA) na COVID-19 byombi ni ibyorezo. Kimwe kimaze imyaka 40 mu gihe ikindi kimaranye natwe umwaka umwe n’igice urenga. Hari amasomo bihuriyeho n’izindi ntege nke zo gukemura. “
Ni ubutumwa bukubiye mu ijambo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagejeje ku bitabiriye Inama yo ku rwego rwo hejuru y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku Cyorezo cya SIDA.
Perezida Kagame yavuze ko isomo nyamukuru ibyo byorezo byombi bihuriyeho ari uko guhangana na byo bihita bigaragaza icyuho kiri hagati y’abifite n’abatifite, cyane ko umuvuduko n’ubudakemwa mu guhangana na byo ahanini bigengwa n’ikigero cy’ubutunzi cyangwa ubukene.
Yakomeje avuga ko: “Gutegereza mu guhangana na Virus itera SIDA muri Afurika byari amakosa, kubera ko yarimo ikwirakwira nubwo yashoboraga kwirindwa. Bamwe bizeraga ko Abanyafurika batashoboraga no gufatira imiti igabanya ubukana ku gihe. Imyaka ibarirwa muri za mirongo yapfuye ubusa, n’ubuzima bwa benshi buratakara.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko igihe gikomeye cy’ingirakamaro mu rugamba rwo guhangana na VIH/SIDA muri Afurika cyabaye icyo kwemeranywa ko hakenewe ishoramari mu nzego z’ubuzima ryakozwe binyuze muri gahunda zirimo iya PEPFAR, Global Fund n’izindi.
Ati: “Nta gushidikanya ko inzego z’ubuzima Afurika yishingikirijeho mu guhangana na COVID-19 ari izubatswe mu nkunga zo guhangana na SIDA. Urugero, Laboratwari Nkuru y’Igihugu mu Rwanda ifata ibipimo bya COVID-19 ibihumbi n’ibihumbi buri munsi mu bihe by’iki cyorezo. Kandi ku ikubitiro yubatswe nka Laboratwari yo gupimiramo VIH/SIDA.”
Ni muri urwo rwego Umukuru w’Igihugu asanga muri ibi bihe by’icyorezo inzego zitandukanye zikwiye gukomeza gukorana nk’abafatanyabikorwa mu gushyira ingengo y’imari aho ikwiye gushyirwa hagamijwe gukomeza gushyigikira inzego z’ubuzima.
Ati: “N’ubundi kandi, ishami ryita ku babyeyi bafite virusi itera SIDA rishobora gutabara ubuzima bw’umugore urwaye malariya. Icyo ni ikintu cyiza… Dukwiye gukoresha uyu mwanya mu kongera ubufatanye n’Afurika mu bushakashatsi no gushora imari mu gukorera imiti n’inkingo ku mugabane wacu.”
Perezida Kagame kandi yanashimye intambwe imaze guterwa guhera mu mwaka 2016 ubwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) ryashyiragaho amasezerano ya Politiki arebana no guhashya Visuri itera SIDA.
INDI NKURU WASOMA : Abakize Coronavirus basabye abatarayandura gukomeza kuyirinda
Muri iyo Gahunda izwi nka 90-90-90, ibihugu byiyemeje ko mu mwaka wa 2020 abantu 90% by’abafite virusi itera SIDA bagomba kuba babizi, 90% by’abazi ko bafite virus bakaba bari ku miti igabanya ubukana, na 90% by’abari ku miti bakaba bashobora kugabanya umutwaro wa virusi mu maraso (viral load suppression)
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda ruri mu bihugu byageze kuri iyo ntego, anemeza ko hakenewe intego nshya yo kunesha Virusi itera SIDA burundu bitarenze mu 2030.
Ati: “U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu, rwageze ku ntego zose za 90-90-90. Ikigereranyo cy’abanduye HIV/SIDA cyagumye kuri 3% kuva mu mwaka wa 2005, ariko igihe cyo kubyina intsinzi ntabwo kiragera. Haracyari intego ya 95 itaragerwaho ndetse n’iyo kugera ku 100%.”
Yashimye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, UNAIDS, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika n’abaterankunga bose biyemeje kutagoheka mu rugamba rwo guhashya burundu Virusi itera SIDA.
