Urubyiruko

Perezida Kagame yakomoje ku mpamvu u Rwanda rushyira imbere urubyiruko

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rushyira mbere abaturage barwo cyane cyane urubyiruko muri gahunda zitandukanye z’Igihugu, kuko imiyoborere ishingiye kuri ibyo iramba, ikagera kuri byinshi kandi igatanga icyizere ku hazaza h’Igihugu.

 

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yitabiraga inama izwi nka ‘Stern Stewart Institute Summit’. Iyi nama itangirwamo ibitekerezo n’abantu bafite inararibonye ku bintu bitandukanye birimo ubukungu, politike n’ikoranabuhanga ariko ikanatumirwamo abayobozi ku nzego zitandukanye.

Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yibanze ku miyoborere yo muri Afurika izana impinduka.

Perezida Kagame yavuze ko imiyoborere ikwiye kumvikana nk’isano iri hagati y’abayobozi n’abo bayobora, kuruta uko yakumvikana nk’imiterere cyangwa kamere y’umuyobozi.

Ati “Mbere na mbere imiyoborere igomba kumvikana mu murongo w’isano iri hagati y’abayobozi n’abaturage, ntabwo ari imiterere na kamere y’uwo muntu w’umuyobozi.”

Yakomeje avuga ko hari ibintu bibiri by’ingenzi mu miyoborere birimo n’icyizere abantu bagirira abayobozi babo ko bakora bagamije inyungu z’igihugu ndetse n’uburyo bukoreshwa ngo abayobozi bumve ko bakwiye gufata inshingano zo kugera ku byo abaturage biteze kandi bakwiye.

Perezida Kagame yavuze ko akenshi abantu bakunze kugira uko bafata ubuyobozi runaka bashingiye k’uko bwagiyeho cyangwa uko bwavuyeho kandi hagati aho haba harakozwe ibintu byinshi byagakwiye kuba aribyo byibandwaho.

Ati “Akenshi ubudakemwa bw’abayobozi bugenwa n’uburyo bageze mu nshingano cyangwa uburyo bava ku buyobozi, ibiba hagati aho ntibikunze guhabwa agaciro kandi umusaruro mwiza cyangwa mubi abayobozi batanga ushingira k’uko abaturage bawubona. Akenshi uzasanga hari ikinyuranyo hagati y’uko abari imbere n’abari hanze babona umusaruro w’abayobozi batandukanye.”

Yavuze ko imiyoborere ikwiye ari ishyira imbere abaturage kuko iramba kandi ikagera kuri byinshi. Ati “Umuyobozi n’imiyoborere itanga mu buryo buhoraho umusaruro ufatika mu bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, izaramba kandi igere kuri byinshi.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda na Afurika bishyira imbere abaturage babyo kuko ubuyobozi butagirwamo uruhare n’abayoboye gusa.

Ati “Icya kabiri ni akamaro ko guhindura imyumvire, abayobozi ntibashobora kuyobora ibihugu bonyine, bashobora gushyiraho gusa umurongo n’icyerekezo binyuze no kwinjizamo uruhare rw’abaturage.”

Iyi niyo mpamvu muri Afurika tumara umwanya munini twungurana ibitekerezo n’abaturage bacu, no mu Rwanda niko bimeze ndetse by’umwihariko tugashora mu rubyiruko rwacu. Intego ni ukurushaho kurufasha kwigira, kwigirira icyizere no kurangwa no kuzana ibintu bishya kurenza ibisekuru byahise. Bitari ibyo nta bundi buryo bwo kubungabunga ibyo igihugu cyacu cyagezeho mu myaka 27 ishize.”

Si ubwa mbere Perezida Kagame agaragaza ko urubyiruko arirwo rukwiye kubakirwaho ahazaza h’Igihugu n’Isi muri rusange.

Muri Nzeri 2020, yitabirga inama yo ku rwego rwo hejuru yigaga kuri gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko zirimo Generation Unlimited na Giga Connect, Perezida Kagame yagaragaje ko urubyiruko rukwiye gutezwa imbere kuko arirwo rugize umubare munini w’abatuye Isi.

Imibare igaragaza ko abanyarwanda bari munsi y’imyaka 25 bangana na 58%, mu gihe abari munsi y’imyaka 30 ari bo bari mu cyiciro cy’urubyiruko bagizwe na 70%, bivuze ko umubare munini w’abanyarwanda ari urubyiruko.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushyira imbere urubyiruko muri gahunda zitandukanye kuko ariyo miyoborere itanga icyizere ku hazaza h’Igihugu

Iyi nama yayobowe n’Umunyamakuru wa CNN, John Defterios

Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 6 =


To Top