Perezida wa republika Paul Kagame yambitse umudari w’igihango Dr Paul Farmer, Umunyamerika wagize uruhare rufatika mu iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu Rwanda biciye mu kubaka ibitaro bitandukanye, ubufasha bw’imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera sida n’ibindi.
Dr Paul Farmer ni Umunyamerika uzwi cyane mu guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi na serivisi zijyanye na bwo hirya no hino ku isi, akaba yaranashinze umuryango Partners in Health (Inshuti mu Buzima) ikorera no mu Rwanda.
Mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni umwe mu bagaragaje umusanzu ukomeye mu bikorwa bitandukanye birebana n’ubuzima nk’uko bisobanurwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba.
Yagize ati “Ni umwe mu bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa, gufasha Abanyarwanda kubona imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA, kubaka urwego rw’ubuzima, kuva ku rwego rw’umudugudu, abajyanama b’ubuzima, tuzi ibikorwa yakoze mu Karere ka Kirehe, Kayonza ahari ivuriro rya Rwinkwavu, no muri Burera ahari ivuriro rya BUtaro ndetse na Kaminuza ya Butaro twese tuzi.
Yabaye hafi igihugu cyacu, ni inshuti nyanshuti, ni inshuti y’igihugu, y’Abanyarwanda, ibyo tugezeho ni ku bufatanye hamwe na we n’izindi nshuti.
Uyu munyamerika Dr Paul Farmer, yashyikirijwe na Prezida wa Republika Paul Kagame umudari w’igihango gikomeye afitanye n’u Rwanda kubera intambwe yaruteje mu bihe bikomeye
Paul Farmer avuga ko yakiriwe neza mu Rwanda binatuma ibikorwa by’ubuvuzi bigenda neza anasezeranya ko bizanakomeza mu bihe biri imbere.
Yagize ati “Kuri jye ni iby’agaciro gakomeye. Mu myaka irenga 20 nabaye inshuti y’u Rwanda. Buri gihe mbona iki gihugu kimeze nk’umarimu wanjye ndetse n’inshuti; niba igihugu cyakwigisha bisobanuye ko hari abantu babikora. Abantu b’iki gihugu bamfashe nk’umwe mu bagize umuryango wabo, bakanjyana iwabo, bakanyakira, ngaseka,…byankoze ku mutima kandi ndizeza ko no mu myaka 20 cg irenga tuzaba turi kumwe, ntacyo navuga usibye kubashimira.”
Perezida wa republika Paul Kagame wambitse umudari w’igihango Dr Paul Farmer, yasobanuye ko atabona igipimo ashimiramo uyu Munyamerika kubera uruhare agira mu bikorwa byo kuzamura urwego rw’ubuzima haba ku isi yose no mu Rwanda by’umwihariko, anizeza ubufatanye buhoraho muri uru rwego.
Yagize ati “Ubuzima wabugejeje ku rwego rukwiye kuba ruriho isi yose, kandi hari igice cyaje mu Rwanda biguturutseho; ibyo wakoze muri iyi mwaka mu Rwanda by’umwihariko byabaye ipundo ry’iterambere ry’iki gihugu. Byinshi byakozwe biciye kuri wowe, abo mukorana n’abandi niyo mpamvu ukwiye kubishimirwa. Numva ntawe utavuga ku mikorere yawe idasanzwe, kuba tugufite nk’inshuti yihariye uwo mudari urashushanya ibiba bikwiye gukorwa kandi wabisobanuye neza ko tukiri kumwe mu bihe biri imbere kandi igihe cyose turagushimira.”
Perezida wa Repubulika asanzwe agenera imidari y’ishimwe abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa byahinduye ubuzima bw’igihugu baba Abanyarwanda ndetse abanyamahanga.
