Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, akaba ari n’umuyobozi wa gahunda ya “Smart Africa”, yatangaje ko ibihugu biri muri iyi gahunda bigenda byaguka, ubu bimaze kuba 24, bituwe n’abaturage basaga miliyoni 600.
Perezida Kagame yabivuze kuwa Mbere tariki 11 Gashyantare 2019, ayoboye inama y’Inama y’Ubuyobozi ya Smart Africa, Addis Ababa muri cya Ethiopia, aho yitabiriye inama ya 32 isanzwe y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, AU.
Muri iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bigize ‘Smart Africa’ bimaze kuba 24, aho yagize ati “Ihuriro rimaze kwaguka, rigeze ku banyamuryango 24, n’isoko ry’abaturage barenga miliyoni 600.”
Yashimiye Dr. Hamadoun Touré igihe k’imyaka itatu amaze mu bikorwa by’iyi gahunda, aho yari Umuyobozi Nshingwabikorwa wayo.
Yavuze ko Dr. Hamadoun Touré agiye gusezera kubera ko igihe ke cy’akazi kigeze ku musozo, kandi bemeranyijwe ko hazabaho undi muyobozi Nshingwabikorwa mushya wa gahunda ya “Smart Africa”.
Iyi nama kandi yanitabiriwe na Perezida w’igihugu cya Estonia, Kersti Kaljulaid, na we washimiwe na Perezida Kagame, aho yagize ati “Twakiriye inshuti yacu n’umushyitsi Perezida Kersti Kaljulaid wa Estonia. Estonia ni igihugu kiza ku isonga mu ikoranabuhanga muri rusange kandi barikoresheje mu iterambere ry’igihugu cyabo, hari ibyo dushobora kubigiraho.”
Perezida Kagame yashimye abagize iyi nama y’ubuyobozi ubwitange bagira mu kugeza kuri gahunda za “Smart Africa”. Yashimye kandi Houlin Zhao, Umunyamabanga Mukuru wa ITU (Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho), ati “Ndagushimira kuba hano igihe cyose tuguhamagaye.” Yamubwiye ko ari umwe mu bagize iyi nama y’ubutegetsi.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iyo nama
Inama y’Inama y’Ubuyobozi ya gahunda ya “Smart Africa, yarangiye ishyizeho Umunyamabanga Mukuru w’Ubunyamabanga bwa “Smart Africa”, uwo akaba ari Lacina Kone ukomoka muri Côte d’Ivoire.
Gahunda ya “Smart Africa” kuri ubu ihuriweho n’ibihugu 24, ifite intego yo guhindura ikoranabuhanga ishingiro ry’iterambere n’imibereho myiza, kugeza abantu ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga cyane cyane hakoreshejwe umuyoboro mugari w’itumanaho (broadband), gushyira imbere urwego rw’abikorera mu ikoranabuhanga, no kubakira iterambere rirambye ku ikoranabuhanga.
Ibihugu bigize iyi gahunda kugeza ubu ni: Angola, Benin, Burkina Faso, Camerron, Chad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Cote d’Ivoire, Djibouti, Misiri, Gabon, Ghana, Guinea, Kenya, Mali, Niger, u Rwanda, Sao Tome & Principe, Senegal, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Tunisia, Uganda, na Zambia. Ibi bihugu uko ari 24, bikaba bifite abaturage basaga miliyoni 600.
