Perezida Kagame yashyizeho abajyanama 5 mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko Perezida wa Repubulika yashyizeho abajyanama mu Nyama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Riragira riti “Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo ya 112; Ashingiye kandi ku Itegeko No 22/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga Umujyi wa Kigali cyane cyane mu ngingo yaryo 11, yashyizeho Abajyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ari bo:

Dr Jeannette Bayisenge, Gentille Musengimana, Gilbert Muhutu, Regis Mugemanshuro, Dr Ernest Nsabimana.”

Itegeko rishya rigenga imitegekere n’imiterere y’umujyi wa Kigali riteganya ko uzagira abajyanama 11. Batandatu muri bo batorwa  mu turere 3 tw’umujyi, Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, babiri babiri umugore n’umugabo buri karere, bagatorwa na njyanama z’imirenge, mu gihe abandi batanu bashyirwaho na Perezida wa Republika. Nyuma y’amatora, bose barahirira rimwe.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa 17 Kanama 2019 ari bwo abajyanama 6 bazatorwa mu turere tugize Umujyi wa Kigali.

Inkuru tuyikesha : RBA

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 × 11 =


IZASOMWE CYANE

To Top