Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Repubulika, akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga yashyizeho abayobozi bashya mu Ngabo z’u Rwanda.
Mu bashyizweho harimo, Maj Gen Emmanuel Bayingana wagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere akaba yasimbuye kuri uyu mwanya Lt Gen. Charles Karamba uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania.
Hari kandi Brig Gen Vincent Nyakarundi wagizwe umuyobozi w’ishami rya RDF rishinzwe iperereza.
Na ho Col Andrew Nyamvumba yagizwe Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi n’iterambere muri Minisiteri y’Ingabo.
Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga ko ibirikubiyemo bihita bikurikizwa.
