Perezida Kagame yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana

Ubwo yasoza uruzinduko rw’iminsi 2 yagiriraga mu gihugu cya Botswana, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko ibihugu byombi bizakomeza ubufatanye mu nyungu z’ababituye n’umugabane wa Afrika muri rusange.

Umukuru w’igihugu ibi yabigarutseho mu kiganiro we na mugenzi we wa Botswana Dr. Mokgweetsi Eric Masisi bagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, ubwo yasozaga uruzinduko rwe muri icyo gihugu.

Aha Perezida Kagame yagaragaje ko uru ruzinduko ari intambwe ikomeye yongereye ikibatsi mu mibanire y’ibihugu byombi, maze ashimangira ko u Rwanda ruzakomeza kwita ku birureba ngo uyu mubano usugire usagambe.

Yagize ati“Nyakubahwa Perezida ndagirango ngushimire ku bw’urugwiro rwanyu, ubushuti, ndetse no kuba mwaremeye ko ubu bufatanye bushinga imizi kurushaho hagati y’ibihugu byacu byombi, Botswana n’u Rwanda. Ku ruhande rwacu, tuzakorana namwe tutizigama mu buryo bwa kivandimwe haba kuri wowe Nyakubahwa Perezida, ikipe mukorana igufasha, abaturage ba Botswana, kandi reka mvuge ko buri wese ahawe ikaze mu Rwanda, tubizeje kandi ko igihe icyo ari cyo cyose mwaza mu gihugu cyacu tuzakora ibishoboka mu kumva ari iwanyu kandi ko muri abavandimwe.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko n’ubwo ibimaze kugerwaho n’impande zombi bishimishije, hari n’ibindi ibihugu byombi bifite inyota yo kugeraho mu nyungu zabyo n’iz’umugabane wa Afurika muri rusange.

Ati “Ndifuza gushimira Perezida Masisi ku byo tumaze igihe dufatanya gukora no ku birenzeho dushobora gukora twese dufatanyije ndetse na buri gihugu giteye ingabo mu bitugu ikindi, tugakomeza ubufatanye mu nyungu z’abatuye umugabane wacu n’ibihugu byacu by’umwihariko. Hari inzego zinyuranye tuzakomeza gufatanyamo nkuko perezida mugenzi wanjye yabikomojeho.”

Mu masaha ya mbere ya saa sita kuri uyu munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe muri Botswana, Perezida Paul Kagame yasuye ishuri rikuru ry’imyitozo n’amahugurwa rya Polisi y’iki gihugu, Botswana Police Training College ndetse n’ishuri rikuru mpuzamahanga mu by’iyubahirizwa ry’amategeko,  International Law Enforcement Academy, mu murwa mukuru Gaborone.

                   Perezida Kagame yanasuye  Botswana Police Training College

                        Aha yasobanurirwaga imikorere y’iri shuri

              Perezida Paul Kagame yasuye  International Law Enforcement Academy

                         Perezida Kagame asezerwaho na mugenzi we wa Botswana

                        Perezida Kagame aherekezwa ku Kibuga cy’indege i Gaborone

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 × 12 =


Most Popular

To Top