Amakuru

Perezida Kagame yavuze ko Afurika igomba kugira ibyo yikorera

Bitewe n’icyorezo cya COVID-19, ibyago byagwiririye Afurika byaje biherekejwe n’amahirwe atazahoraho yo gushakira ibisubizo birambye urwego rw’ubuzima n’urw’ubukungu, ayo mahirwe akaba ari yo yashibutsemo imbaraga zo kubaka inzego zihamye no kubaka inganda z’imiti n’inkingo bikenewe mu gutabara ubuzima bw’amamiliyoni y’abatuye uyu mugabane.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yongeye gushimangira ko Umuganbane w’Afurika ugomba kugira ibyo wikorera biwurinda gukomeza gutega amaboko byakunze gutuma ukunda kuza nk’igitekerezo cya nyuma mu ruhando mpuzamahanga mu bihe by’amage.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere taliki ya 6 Ukuboza 2021, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ku Bufatanye mu Gukora Inkingo muri Afurika yateguwe n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara (Africa CDC), Ubunyamabanga bw’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), n’Ishami ry’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ryita ku Iterambere (AUDA-NEPAD).

Muri iyi nama iteraniye i Kigali Perezida Kagame yavuze ko iki ari cyo gihe cyo gukora ku Banyafurika bafata ibyemezo kandi byihuse ariko batirengagije gukorana n’Isi yose. Yagarutse kuri gahunda yo gukorera imiti n’inkingo muri Afurika yarinze Afurika kongera kuba igitekerezo cya nyuma, nubwo hakiri imirimo myinshi yo gukora.

Perezida Kagame yemeje ko ingorane Afurika yahuye na zo mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 zirimo kubura ibikoresho bihagije byo gupima, kuvura ndetse no gukingira, zabaye nk’urwibutso ruhoraho ko uyu mugabane ukeneye kugira ibyawo wikorera ubwawo.

Yagize ati: “Iki si ikibazo gishya, ariko ibibazo by’ubuvuzi rusange birebana n’ubuzima n’urupfu. Bityo Afurika igomba kubaka ubushobozi bw’inganda ndetse n’ubw’ubuhanga yihuse. Dushobora kandi tugomba gukora ikintu gishya kandi gitandukanye.”

[…] Ikindi kandi iyo mvuze ko dukeneye kugira ibyo twikorera, ibyo ntibivuze ko tugomba gukora twenyine. Ubushakashatsi bukorwa ku rukingo ndetse na gahunda zo kurutunganya ni umushinga w’Isi yose. Ni yo mpamvu tugomba gukorana n’abandi nk’Afurika ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye ku Isi.”

Perezida Kagame yanavuze ko mu mezi umunani ashize habaye inama ya mbere hatewe intmbwe ishimishije mu rugendo rwo gukorera inkingo n’imiti ku mugabane. Icya mbere yashimangiye mu byakozwe ni itangizwa  ry’Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti muri Afurika (AMA) kiyobowe na Michel Sidibé.

Ati: “Ndashimira Intumwa yihariye ya AU Sidibé, uruhare yagize mu kwihutisha icyo gikorwa. Ni ingirakamaro cyane gusigasira iyi gahunda ndetse no gushyigikira byimazeyo iki kigo kugira ngo Afurika yigobotore kuba itabasha kwemeza umuti n’inkingo ubwayo.”

Perezida Kagame kandi yongeye gushimangira uburyo gukorera inkingo ku mugabane w’Afurika ari amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari bizagira uruhare rukomeye mu kwimakaza no guteza imbere gahunda y’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA).

“[…] U Rwanda na Senegal byamaze kugirana amasezerano y’ubufatanye na BionTech ngo bitangire gukorera inkingo za mRNA muri Afurika bitarenze mu mwaka utaha. Izi nkingo ntizishobora koherezwa hanze y’Umugabane wacu, kandi hazaba harabayeho kunguka ikoranabuhanga n’ubumenyi ku bahanga n’ibigo byo muri Afurika.”

Perezida Kagame yagarutse kandi kuri gahunda Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ririmo gukorana n’Ibigo byo muri Afurika y’Epfo mu kubaka igicumbi cy’ubumenyi muri Afurika, ashimira n’abakomeje kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zinyuranye zigamije ukwigira kw’Afurika.

Biteganyijwe ko gahunda y’ubufatanye mu gukorera inkingo muri Afurika izasiga uyu mugabane wubatse ubushobozi bwo kwihaza ku miti n’inkingo ku kigero kiri hejuru ya 60% bitarenze mu mwaka wa 2040.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 12 =


To Top