Amakuru

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abasirikare 16

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare bato 16 babarizwa mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere, bahita baba aba ofisiye bato (Junior officers).

Aba basirikare bagizwe n’abasirikare 10 bari bafite ipeti rya kaporali, na batandatu bari bafite ipeta ribanza mu ngabo ari ryo private, bakaba barangije mu ishuri ‘General Sir John Kotelawala Defence University’ muri Sri Lanka, bakaba barize iby’indege za gisirikare ubu bakaba batashye bafite impamabumenyi ya kaminuza bakaba bazitwa ‘aeronautical engineers’.

Aba basirikare bakaba bahise bashyirwa n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku ipeta rya lieutenant.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 21 =


IZASOMWE CYANE

To Top