Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019, yageze i Luanda, Umurwa Mukuru wa Angola, akaba yitabiriye inama imuhuza na bagenzi be, barimo Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ndetse na João Lourenço wa Angola.
Ni inama iba kuri uyu wa Gatanu, ikaba intego yayo ari iyo kwiga ku mutekano ndetse n’ibindi bibazo byugarije akarere ibi bihugu biherereyemo.
Urubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola, kuri uyu wa Kane rwatangaje ko iyi nama yatumijwe na Perezida wa Angola.
Iyi nama ibaye nyuma y’aho u Rwanda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo na Angola bisinye amasezerano agamije gufatanya mu kurwanya imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro zihungabanya umutekano mu karere.
Aya masezerano yashyizweho umukono mu mpera za Gicurasi uyu mwaka, aho Perezida Kagame na mugenzi we Angola bari bitabiriye umuhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi.
Mu minsi ishize Perezida Kagame aherutse kubwira abanyamakuru ko ashyigikiye icyemezo cyafashwe na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyo kurandura imitwe ihungabanya umutekano mu karere, kandi ngo bibaye ngombwa u Rwanda rwatanga inkunga muri iki gikorwa kuko iyi mitwe ibangamiye umutekano w’ibihugu bigize akarere kose.
Perezida yashimangiye ko u Rwanda atari ikirwa kuko rufatanya n’ibihugu by’amahanga mu gushaka icyatuma haba iterambere rihuriweho by’umwihariko ku mugabane wa Afrika.
