Amakuru

Perezida Macron ntakije mu Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wari watumiwe mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntakije mu Rwanda, ahubwo azahagararirwa n’umudepite.

Umudepite witwa Hervé Berville ni we uzahagararira u Bufaransa, akazaba ari kumwe n’itsinda ry’abandi badepite.

Hervé Berville asanzwe aba mu ishyaka rimwe na Emmanuel Macron ari ryo ‘La République en marche (LREM)’.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe ni bwo u Rwanda rwari rwatumiye perezida Macron.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa byatangaje ko Emmanuel Macron atazitabira uwbo butumire bw’u Rwanda kubera imyiteguro y’amatora ateganyijwe mu minsi ya vuba i Burayi.

Icyakora akaba ngo yahisemo undi muntu yizeye wamuhagararira neza i Kigali.

JPEG - 81.7 kb

Hervé Berville

Hervé Berville ni umudepite ukiri muto w’imyaka 29 y’amavuko. Ni imfubyi akaba afite inkomoko i Kigali mu Rwanda, ari na ho yavukiye.

Mu 1994 ubwo yari afite imyaka ine y’amavuko yabonye umuryango wo mu Bufaransa umurera, umurerana n’abandi bana batatu wari ufite.

Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru cyanditse ko kuba Hervé Berville yagiriwe icyizere cyo guhagararira mu Rwanda umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, mu gihe yashoboraga kohereza umuminisitiri, ari ikimenyetso cyiza kigaragaza icyizere uwo mudepite afitiwe na Perezida Macron.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 + 19 =


IZASOMWE CYANE

To Top