Perezida Tshisekedi azabanira ate u Rwanda?

Umwaka wa 2019 kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangiranye no kwandika amateka atamenyerewe muri Afurika aho umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi yanga ibyavuye mu matora yatsinzwe n’undi wo muri opozisiyo.

Ni ubwa mbere mu gihugu icyo aricyo cyose cya Afurika habaye amatora hanyuma umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi agatsinda, umukurikiye na we akaba atavuga rumwe n’ubutegetsi uw’ishyaka riyoboye akabaza inyuma hanyuma utavuga rumwe n’ubutegetsi watsinzwe akaregera urukiko yamagana ibyavuye mu matora yatsinzwe n’undi utavuga rumwe nabwo.

Byabaye gake kandi ko ishyaka riri ku butegetsi rinanirwa kugumana intebe ikomeye mu gihugu mu gihe riyimazeho imyaka myinshi.

Ahenshi byagiye bivugwa ko perezida uri ku butegetsi akora ibishoboka byose umukandida bava mu ishyaka rimwe akazatambukana umucyo mu matora, ariko muri RDC uyu mukoro warananiranye.

Mu matora yabaye ku wa 30 Ukuboza 2018, amajwi y’agateganyo yerekanye ko Félix Tshisekedi yatorewe kuba Perezida n’amajwi 7 051 013 angana na 38,57% by’amaze kubarurwa. Martin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri na 6 366 732 angana na 34,83%, imbere ya Emmanuel Ramazani Shadary watowe n’abaturage 4 357 359 bangana na 23,84%.

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo w’imyaka 55 yabashije kugera ku nzozi se yapfuye atabashije gukabya. Umubyeyi we Etienne Tshisekedi yitabye Imana muri Gashyantare 2017. Yari umwe mu bantu bazwi batavugaga rumwe na Perezida Joseph Kabila.

Uyu nyakwigendera yatsinzwe amatora yo mu 2006 no mu 2011 ariko umuhungu we ubu ni Perezida.

Etienne Tshisekedi yasize murage ki mu mibanire n’u Rwanda?

Etienne Tshisekedi ni umwe mu bahanga mu mategeko RDC yagize dore ko ari na we wa mbere wabonye impamyabumenyi y’ikirenga ayikuye muri Kaminuza ya Lovanium.

Yari umuntu wabanaga neza n’u Rwanda ku buryo yigeze gusobanura ashize amanga impamvu Ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bw’igihugu cye.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ‘Abahutu bari barakoze amarorerwa hariya, barahunze baza muri Congo’.

Yasobanuye ko amategeko mpuzamahanga ateganya ko mu gihe umutwe witwaje intwaro wambutse imipaka ukajya mu kindi gihugu cy’igituranyi, ikigomba gukorwa ako kanya ari ukuzambura abo barwanyi.

Ati “Twebwe ntabwo twabambuye intwaro ku bwa Mobutu, ntabwo twambuye intwaro FDLR twarabaretse. Icya kabiri ugomba kubakura mu bilometero 150 uvuye ku mupaka uhuriweho ariko twe twabarekeye muri metero nke uvuye ku mupaka.”

Yakomeje avuga ko mu gihe ibyo bibaye hanyuma icyo gihugu abo barwanyi baturutsemo kigafata umwanzuro wo kwirinda, ‘muzavuga ngo kiri kwendereza Congo?”

Uyu musaza witabye Imana ku wa 1 Gashyantare 2017, azwiho kuba yarashyiraga mu gaciro ndetse akaba umuntu ucisha make.

Umuhungu we azabanira ate u Rwanda?

Nyuma y’urupfu rwa Tshisekedi mukuru, umuhungu we yashyizwe ku buyobozi bw’ishyaka rya UDPS ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC ari naryo se yayoboraga.

Mu Ukwakira 2016 yabaye Umunyamabanga Mukuru wungirije waryo, atorerwa kuriyobora ku wa 31 Werurwe 2018.

Ntiyigeze avugwa cyane muri Politiki nk’umubyeyi we. Bike azwiho harimo ko mu 2011 yatsindiye umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ariko ntiyawujyamo avuga ko amatora yabayemo uburiganya.

Ikindi kandi muri Gicurasi 2013 yanze umwanya w’Umuvugizi wa Komisiyo y’Amatora avuga ko adashaka gushyira mu dukubo urugendo rwe muri Politiki.

Umwanditsi akaba n’umushakashatsi, Gatete Thierry, yabwiye IGIHE ko Etienne Tshisekedi ari umuntu wavugaga u Rwanda neza ku buryo n’umuhungu we ashobora kumukurikiza.

Ati “Umuhungu we ntituramumenya neza ariko ni umwana w’umuntu washyiraga mu gaciro. Amagambo yavuze ku Rwanda nzi ni amagambo yerekana ko yubaha Abanyarwanda, abona ko igihugu cye hari ibintu cyakwigira ku Rwanda. Ni yo magambo yonyine yavuze.”

Gatete avuga ko ubusanzwe u Rwanda nta gihugu na kimwe runanirwa kubana nacyo keretse icyarubaniye nabi, ariko kuri Felix Tshisekedi yizera ko umubano mwiza uzashoboka.

Ati “Ni umuntu uyobora ishyaka yarazwe na se, ndizera ko azagendera ku bitekerezo bya se. Ni umwe mu Banye-Congo wavuze ashize amanga ko u Rwanda nta kibazo rwigeze ruteza Congo Kinshasa.”

Félix Tshisekedi yigeze kuvuga ko kuba Abanye -Congo baba muri Canada bishyura imisoro yubaka, ikanateza imbere iki gihugu bigaragaza uruhare rukomeye bagira mu mpinduka.

Yatangaje ko RDC yigiye ku Rwanda, izi mbaraga zayibera umusingi wo gukemura ibibazo ifite.

Yagize ati ‘‘Dufate Abanyarwanda nk’urugero, twibande ku gice kimwe cy’Abatutsi batsinze urugamba rwabo kuko bashyize hamwe, bagakora ubukangurambaga, bagakorana n’umuryango mpuzamahanga. Uyu munsi bafite umwanya tubona ko bakoreye.’’

Yashimangiye ko abenegihugu be bayobowe n’amarangamutima n’amaganya menshi.

Ati ‘‘Ntidufite umurongo dukurikiza ngo tureke kwitandukanya, tuzana amacakubiri adakenewe. Tureke intonganya no gushaka imyanya y’ibyubahiro ahubwo duharanire ku cyo duhuriyeho aricyo Congo. Umunsi tuzatekereza twese dutyo azaba ari intambwe ikomeye.’’

Félix Tshisekedi ntaratangaza Politiki ye y’ububanyi n’amahanga gusa yigeze kumvikana avuka ko Abanye-Congo hari byinshi bakwigira ku Banyarwanda

U Rwanda ni iki rwakwifuza ku wayobora RDC?

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christophe, yatangarije IGIHE ko ukurikije amateka y’u Rwanda na Congo Kinshasa, hari ibyo rwifuza ku bayobozi b’iki gihugu.

Ati “Icya mbere ni ugutuma imitwe yitwaje intwaro muri Congo ishaka kurwanya u Rwanda nka FDLR n’indi nka P5 iherutse kugaragazwa na Loni, ni uko idakomeza gukoresha RDC nk’ibirindiro byo kugira ngo itegure gutera u Rwanda.”

“U Rwanda rukeneye umuyobozi wo muri Congo wumva ko imitwe yitwaje intwaro iri ku butaka bwayo igomba kurwanywa igatsindwa burundu.”

Indi nyungu u Rwanda rufite ku muyobozi wa RDC, Dr Kayumba avuga ko ari uko Perezida uzajyaho agomba kuzatuma igihugu cye kigira amahoro akabana n’ibihugu baturanye neza ku buryo bakorana ubucuruzi n’imigenderanire.

Mu gihembwe cya Gatatu cya 2018, u Rwanda rwohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 20.42 mu madolari ya Amerika.

RDC kandi yaje mu bihugu bitanu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa byinshi. Ibyo birimo Kenya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Busuwisi na Canada aho agaciro k’ibyoherejweyo kangana na miliyoni 80.25 z’amadolari.

Uyu mugabo asobanura ko nubwo bizatinda ko Félix Tshisekedi yemezwa kubera ikirego cya Fayulu mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, “nkurikije uko mbibona, we n’ishyaka rye nta kibazo bafitanye n’u Rwanda’.

Yakomeje agira ati “Mbere y’uko amatora yegereza, yatangiye kuvuga neza Perezida Kabila, wari usanzwe abana neza n’u Rwanda; ibi binyereka ko Félix Tshisekedi na we azarubanira neza. Simbona impamvu abaye Perezida yakomeza gushyigikira iyo mitwe.”

Kabila ashobora kuguma ku butegetsi

Kugeza ubu nyuma y’uko hatangajwe amajwi y’agateganyo, Martin Fayulu yaregeye urukiko rurengera Itegeko Nshinga avuga ko yibwe. Hagati aho kandi mu bice bitandukanye imvururu zikomeje gufata indi ntera, aho 12 bamaze kuzigwamo.

Umunyamakuru akaba n’Impuguke muri Politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Rudatsimburwa Albert na Dr Christophe Kayumba, bamusobanura nk’umuntu wari umukandida w’abazungu.

Kayumba ati “Yari umukandida wa Kiliziya Gatolika n’abazungu. N’ubu ni bo bamushyigikiye. Iyo aba Perezida, byashoboka ko yari gukorera inyungu z’abazungu kandi ni bo bateye Congo ibibazo.”

Mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’urukiko, Kayumba asanga leta ishobora gufata umwanzuro ikaba yavuga iti ‘reka dutegereze n’abataratoye kubera Ebola’ ku buryo byatuma Kabila akomeza kuyobora undi mwaka.

Rudatsimburwa asanga byari kuba ari ihurizo iyo haba hari nk’abasirikare cyangwa abandi bantu bakomeye batishimiye ibyavuye mu matora, biyunze kuri Fayulu.

Ati “Nk’abari abasirikare kugeza ubu wenda muri aya mezi abiri, ushobora gusanga Kabila atarababwiye umugambi we, uko bizagenda, none bakaba babonye ko hari ibyo batabwiwe na nyir’ubwite, akenshi ni aho umuntu acunga.”

“Tuvuge colonel runaka cyangwa se Jenerali ni ukumenya ko badatunguwe hanyuma bagatangira ibindi ariko kugeza ubu nta kintu ndumva. Ndakeka ni ba nta bahari na Fayulu ntabo azabona. Bene abo ni bo bashobora gufata imbunda bakajya ku ruhande rwa Fayulu.”

Rudatsimburwa asobanura Fayulu nk’umuntu uvuga uti ‘naratsinze, abazungu barabibonye’ agashimangira ko bazamufasha kugera ku ntebe.

Ku rundi ruhande ariko yaba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uw’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika, SADC, n’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) isa n’ishyigikiye ibyavuye mu matora ya RDC. Igisigaye ni urukiko kwemeza ko Tshisekedi yatsinze.

Etienne Tshisekedi yigeze kuvuga adashize amanga impamvu Ingabo z’u Rwanda zinjiye muri RDC

Etienne Tshisekedi azwiho ko ari umuntu wabaniraga neza u Rwanda

Martin Fayulu yamaze gutanga ikirego avuga ko yibwe amajwi

Amatora y’uzasimbura Kabila yari amaze imyaka irenga ibiri ategerejwe

Emmanuel Ramazani Shadary wari umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi yahigitswe n’abatavuga rumwe na leta

1 Igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 − 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top