Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri ari mu Rwanda

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko wa Misiri, Dr Ali Abdel Aal ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 4.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yakiriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille aho baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi n’uw’inteko zishinga amategeko z’ibihugu byombi by’umwihariko.

Dr Ali Abdel Aal  yavuze ko yishimiye intambwe u Rwanda rugezeho mu iterambere n’uburyo rwahagurukiye kurwanya ruswa.

Mu rwego rwo gushimangira umubano no gusangira ubunararibonye, impande zombi ziyemeje gushyiraho amatsinda y’ubucuti, agizwe n’abagize Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Uyu muyobozi kandi muri uyu mwanya ari kugirana ibiganiro na Perezida wa Sena Bernard Makuza.

Biteganyijwe ko mu masaha y’igicamunsi, uyu mushyitsi asura Urwibutso rwa jenoside rwa Kigali n’Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kurwanya jenoside.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri Dr Ali Abdel Aal n’itsinda ayoboye bari kumwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille n’abandi badepite

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 + 10 =


IZASOMWE CYANE

To Top