Perezida w’Ubushinwa yasuye umujyi wa Wuhan yerekana ko igihugu gishoboye kuyihashya

Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa uyu munsi yasuye umujyi wa Wuhan, ari wo zingiro rya coronavirus muri iki gihugu.

Uruzinduko rwe ruri kubonwa nko gutanga ubutumwa ku baturage bw’uko iki gihugu gishoboye guhashya coronavirus.

Asuye uwo mujyi nyuma yaho Ubushinwa bugiriye imibare yo hasi cyane y’abanduye bashya – abantu 19 uyu munsi kuwa kabiri – bose b’i Wuhan ukuyemo babiri bahageze bavuye mu mahanga.

Kugeza ubu mu Bushinwa hari abantu 80,754 bemejwe ko banduye coronavirus naho abandi 3,136 imaze kubica.

Uru ruzinduko ni rwo rwa mbere Bwana Xi agiriye i Wuhan kuva coronavirus yahagaragara.

Nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru cya leta y’Ubushinwa, Bwana Xi yageze muri uwo mujyi ngo agenzure aho ibikorwa byo kwirinda no guhashya coronavirus bigeze muri iyo ntara ya Hubei, ari yo ifite umujyi mukuru wa Wuhan.

Hashize igihe ubuzima bwarabaye nk’ubuhagaze mu mujyi wa Wuhan n’intara yose ya Hubei mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Perezida Xi yasuye bamwe mu bantu bishyize mu kato muri uwo mujyi.

Ikinyamakuru Global Times kibogamiye kuri leta y’Ubushinwa cyasubiyemo amagambo y’abasesenguzi bavuga ko uru ruzinduko rwa Bwana Xi rwatanze “ubutumwa bukomeye ku gihugu cyose n’isi ko Ubushinwa buri gusohoka mu bihe bikomeye cyane by’iyi virusi”.

Perezida Xi yanasuye ibitaro bya Huoshenshan, ibitaro by’agateganyo byubatswe mu gihe cy’iminsi 10.

Ubwo yabisuraga, yabwiwe uko bikora, uko bivura abarwayi ndetse n’ukuntu bikingira abaganga n’abahakorera ubushakashatsi.

Amashusho yo mu ruzinduko rwe agaragaza Perezida Xi avugana n’abakozi b’ibitaro n’abarwayi akoresheshe uburyo bwa video atabegereye imbona nkubone.

Nyuma gato y’uruzinduko rwe, igitangazamakuru cya leta y’Ubushinwa cyatangaje ko ibitaro 14 by’agateganyo byose byo mu gihugu ubu byafunzwe.

Ntibizwi igihe Bwana Xi azamara muri uwo mujyi.

Zhang Ming, wigisha kuri Kaminuza ya Renmin mu Bushinwa, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Ubu ari yo ngo asarure ibyo yabibye. Kuba ari yo bivuze ko vuba aha ishyaka rya gikomunisti [riri ku butegetsi] rishobora gutangaza ko ryatsinze urugamba rwa coronavirus”.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 16 =


IZASOMWE CYANE

To Top