Ni Muntu Ki

Philippe Mpayimana ni muntu ki?

Philippe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga yavutse mu mwaka wa 1970. Arubatse kandi afite abana bane. Avuga ko yavukiye mu karere ka Nyaruguru, ahahoze ari muri perefegitura ya Gikongoro. Ariko ngo yabaye cyane mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Bwana Mpayimana yize amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri i Save (Groupe Scolaire Save) akomereza amashuri yisumbuye muri Kaminuza y’U Rwanda i Nyakinama.

Yaje kwiga ibijyanye n’itangazamakuru mu gihugu cy’ Ubufaransa ndetse aba n’umwe mu batangije televisiyo y’u Rwanda yashinzwe mu ntangiro ya za 1990.

Uretse kuba umunyamakuru, Mpayimana yaminuje mu bijyanye n’indimi n’isesengura ryazo, ubumenyi yakuye mu gihugu cya Kameruni.

Bwana Mpayimana yiyamamaza avuga ko yifuza kurandura ubusumbane hagati y'abakire n'abakene.

Azwi nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa kiremwamuntu.

Kandi yakunze kumvikana avuganira uburenganzira bw’impunzi dore ko na we yanyuze muri ubu buzima mu gihugu cya Congo-Kinshasa.

Uyu mugabo kandi yanabaye mu buhungiro mu bihugu bya Congo Brazaville na Kameruni mbere yo kwerekeza mu gihugu cy’Ubufaransa.

Uyu mugabo mushya muri Politiki y’U Rwanda, yabaye mu gihugu cy’ Ubufaransa nk’impunzi mu gihe kigera ku myaka 13.

Cyakora ntiyakunze kumvikana avuga nk’ufite inyota yo kwinjira muri politiki.

Mpayimana ni n’umwanditsi w’ibitabo

Mu bitabo bye bizwi hari nka Réfugiés rwandais, entre marteau et enclume : récit du calvaire au Zaïre, aho agaruka ku buzima bugoye – agereranya na kaluvaliyo – yabayemo nk’impunzi mu cyahoze ari Zaïre hagati y’umwaka wa 1996 na 1997, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 8 =


To Top