
Umuhanzi Platini umaze kumenyerwa ku kazina k’agatazirano ka P cyangwa Babaa, ni we wabimburiye abandi bahanzi mu bitaramo ngarukamwaka bya Iwacu Muzika Festival, bije ku nshuro yabyo ya Gatatu.
Ibi bitaramo, bibaye ku nshuro yabyo ya gatatu, bitambuka kuri RBA kubera icyorezo cya COVID-19 kitemerera ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro kubera mu ruhame.
Iki gitaramo byari byitezwe ko gitangira saa 22h:45 cyaje gutangira saa 23h:47 kubera umupira watwaye hafi amasaha abiri (wamaze iminota 120).
Bitandukanye n’umwaka ushize, ibi bitaramo amashusho yabyo afatirwa muri Kigali Arena mu gihe umwaka ushize bwo yafatirwaga mu Intare Arena.
Lucky Nzeyimana, umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda uyobora ibi bitaramo, yabanje kuganira na Platini mu kiganiro cy’iminota mike cyibanze ku rugendo rw’uyu muhanzi.
Nyuma y’iki kiganiro, Platini wacurangirwaga na Symphony Band yahise yanzika atangira gutaramira abakunzi b’umuziki.
Uyu muhanzi ku rubyiniro wafatanyaga n’itsinda ry’ababyinnyi kaburahiriwe ryitwa ‘The Finest’, yahise atangira gutarama ahereye ku ndirimbo ye Veronika.
Platini yanyuzagamo akaganiriza abakurikiye iki gitaramo kuri gahunda zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, nyuma ya Veronika yakurikijeho iyitwa ‘Fata amano’ yakoranye na Safi Madiba.
Yakomerejeho aririmba indirimbo ze ziri mu zigezweho nka; Nta birenze yakoranye na Butera Knowless, Aba Ex yakoranye na Adolphe, Helena na Atansiyo.
Usibye ize, Platini yanyuzagamo akaririmba indirimbo yakoreye mu itsinda rya Dream Boys zirimo Bucece, Isano, Tubaye umwe, Romeo & Juliet Dream Boys yakoranye na Riderman, n’izindi nyinshi.
Nyuma y’isaha irengaho iminota ari ku rubyiniro, saa 00h:51 Nemeye Platini yasezeye ku bakunzi b’umuziki bari bakurikiye iki gitaramo asoza atyo.
